Bang Media

Shakisha

Umuntu wambara amadarubindi yaba arusha amahirwe yo kubona akazi utayambara ?

Burya rwose ngo umuntu wambara amadarubindi (lunettes/glasses) arusha amahirwe yo kwegukana umwanya runaka mugenzi we utayambara bahuriye ahantu bombi bagiye gusaba akazi. Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na bamwe mu bahanga bo mu gihugu cy’ U Bwongereza.

Nk’ uko abo bashakashatsi babivuga ngo kimwe cya gatatu cy’ abantu bakuze bo mu gihugu cy’ U Bwongereza, bemeza ko amadarubindi atuma umuntu agaragara nk’ ufite uburambe mu kazi kurusha wa wundi urebesha amaso abiri. Naho ngo 43% y’ abo bantu bo ngo bemeza ko umuntu urebera mu madarubindi agaragara nk’ umunyabwenge cyane ugereranyije n’ utayambara.

Abantu bose ntago bambara amadarubindi kuko barwaye amaso. Mu Bwongereza, 6% bayambara ngo bajyane n’ ibigezweho naho 9% bayambara kuko atuma bagaragara nk’ abanyacyubahiro ndetse bazi n’ ubwenge.
Dr. Susan Blakenely wigisha mu ishuri ryigisha iby’ ubuvuzi bw’ amaso, we atangaza ko kuba hari ari amoko menshi y’ amadarubindi biri mu bintu bimushimisha cyane. Kuko ngo buri muntu yambara izimugaragaza neza nk’ uko abishaka. Aha ariko ashimangira ko akamaro nyamukuru k’ amadarubindi ari ugufasha umuntu kureba neza.

Dr. Cary Cooper, wigisha iby’ ubumenyi bwo mu mutwe (Psychologie), muri Kaminuza ya Lancaster, we ntiyemeranya n’ abantu bagitekereza gutya. We agira ati : “ntibitangaje kuba abantu bifuza gukoresha abakozi b’ abanyabwenge. Igitangaje ni uko bagifite ya mitekerereze ya kera, ngo uwambaye amadarubindi ni we munyabwenge. Ibi byaturutse ku myumvire ivuga ko kuba umuntu yarasomye ibitabo byinshi aribyo byamuteye kurwara amaso, kandi nk’ uko mubizi gusoma byongera ubumenyi.”

Twanzura rero twavuga ko kuba umuntu yambara amadarubindi ntaho bihuriye no kuba ari umunyabwenge ndetse byanagaragaye ko hari abazambara ntacyo bibitseho. Nanone ariko n’ iyo waba urwaye ntibivuze ko warwajwe no gusoma cyane, hari impamvu nyinshi zitera uburwayi bw’ amaso. Abakoresha rero ntibagakangwe n’ amadarubindi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment