Bang Media

Reba Video

Shakisha

Umwami Musinga II

Musinga yakomeje kwangana urunuka n’abazungu, cyane cyane abapadiri bera. Ibi byatumye batangira gucura imigambi yo kumwikiza, maze batangira kumutega imitego imwe n’imwe. Urugero ngo ni uko bamutumiraga mu nama i Kigali cyangwa Astrida (Butare) kandi bazi neza ko abami bitwa ba Yuhi batari bemerewe kurenga imigezi n’inzuzi nka Nyabarongo. Batangiye kandi kumubuza ibintu bimwe na bimwe we yumvaga afiteho uburenganzira, maze bituma akomeza kurakaranya nabo.


Nk’uko tubikesha umunyamateka padiri de Lacger, ngo abakoloni n’abapadiri basangaga ari ngombwa ko umwami avaho, agakurwa n’undi, ngo kandi kuba byahungabanya ubwami (institution de la royauté) ntabwo bigeze babitekerezaho cyangwa ngo babihe agaciro.

Haba abapadiri bera, haba abayobozi b’abakoloni, ngo bose basangaga nta kabuza Musinga akwiye kuvaho, ngo kuko yabangamiraga abanyarwanda bari banyotewe n’iterambere…Ibyo bikaba bikubiye no mu ibaruwa Vice-Gouverneur Voisin yandikiye Mgr Classe tariki 5.1.1931. Gouverneur Tilkens wa Congo nawe yaje kwemeranya nabyo, ndetse n’umwami w’u Bubiligi ubwe azakwemera icyo gitekerezo mu mpeshyi ya 1931. Padiri de Lacger ati “Icyari gisigaye gusa ni ukubimenyesha Rudahigwa, bikaba bitari byoroshye na gato kubera icyubahiro buri munyarwanda agirira se umubyara.”

Musenyeri Classe wari arkiyepisikopi w’u Rwanda (archevêque/archbishop), akaba yarafataga Rudahigwa nk’umuhungu we mu bya roho (spiritual son/fils spirituel) niwe washinzwe gutegura Rudahigwa ngo azabe umwami, azungure se ku ngoma. Rudahigwa ngo yaje gusanga aramutse abyanze bitabibuza kuba, kuko abazungu bari guhita bashyiraho umwe muri barumuna be mu cyimbo cye…Yaje kwemera rero, maze ajya Usumbura (Bujumbura) kubonana na guverineri, ahahererwa ububasha bwo kuba umwami wemewe n’abakoloni.

Musinga ategekwa kurekura ingoma no kujya i Kamembe

Kugirango icyo gisa na coup d’état gishoboke, byari ngombwa ko bikorwa mu mutuzo n’ibanga rikomeye kugirango hato bidakoma rutenderi, amaraso akameneka. Ku bw’ibyo rero ibintu byagombaga gukorwa neza kandi vuba.

Ibikenerwa byose byarateguwe, maze tariki 12 Ugushyingo 1931, Vice-Gouverneur Voisin aha ubutumire Musinga bwo kumusanga iwe mu rugo. Musinga yaje wenyine, maze amenyeshwa ko kuva ubwo avanywe ku butegetsi, ko kandi mu minsi ibiri agomba gufata urugendo rugana i Kamembe.

Aha de Lacger avuga ko Musinga yasazwe n’amarira, ariko ikigaragara ni uko bidashoboka ko umuntu w’umugabo (w’icyo gihe) yarira, kandi twibuke ko Musinga yari amaze imyaka nka 35 yimye ! Gusa ngo Musinga yarababaye cyane, aravuga ngo “nari mbizi, kandi hashize igihe mbitegereje.” Yasohotse kwa Voisin, maze ajya kugeza inkuru y’akababaro kuri nyina Kanjogera. Uyu mugore w’amarere ngo yagize umujinya w’umuranduranzuzi, ariko nta kundi byari kugenda. Kuva iryo joro batangiye kwitegura urugendo rugana Kamembe.

Tariki ya 14 Ugushyingo 1931, Musinga aherekejwe n’abantu batari munsi ya 700 yafashe urugendo, akaba yari mu kitabashwa cye (ingobyi) we na nyina Umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera, abagore be 7 n’abana be 9. Ngo akimara kugenda bivugwa ko hari abasahuye ingoro ye bakayeza, ndetse ngo hari abishimiye ko yagiye, harimo Nturo wari igikomangoma cy’imena. Kwemeza ibi byavuzwe n’umuzungu ntibyaba byoroshye. Gusa Musinga akigera Kamembe hari abenshi bari bakimubona nk’umwami, ku buryo bakomeje kumutura biyoberanyije bigize abacuruzi…

Tariki ya 16, Rudahigwa yinjiye i Nyanza yitwaye mu modoka ye yo mu bwoko bwa Pontiac, maze arimikwa azungura se, nawe Musinga atura i Kamembe n’abagore n’abana be bato, akomeza kugira abagaragu bari bakimufata nk’umwami. Ngo buri kwezi yagenerwaga ibihumbi bibiri by’amafaranga (yari akayabo) ndetse n’ubushyo bw’inka ku buryo atigeze akena.

Musinga akumbura abadage akabizira


Bamwe mu banyarwanda bemera ko iyo u Rwanda ruguma gukolonizwa n’abadage hari aho ruba rugeze, dore ko bari banafite gahunda yo kubukura mu bwigunge bubaka umuhanda urugeza ku nyanja y’Abahinde. Iyi mishinga tujya tubona ya gari ya moshi igeze ubu itaraba abadage bo bari bayifite muri 1915 !

N’ubwo hari amakosa amwe n’amwe bagiye bamukorera, Musinga yakundaga abadage cyane, ku buryo icyo gihe yakurwaga ku ngoma yumvise abadage bazagaruka bakamusubiza ku butegetsi. Ibyo yari abihuriyeho n’abandi benshi, ku buryo byateye ubwoba ababiligi bakamufunga inshuro 2 zose. Ngo ni nabyo kandi byatumye ajyanwa Moba muri Congo, hafi ya Kalemie, naho aza kuhafungirwa kuko abanyekongo bavugaga ko ashaka kubategeka…

Icyizere cyo kuzagaruka ku ngoma Musinga yaje kugitakaza ubwo habaga intambara ya II y’isi. Nyina Kanjogera yari yaritabye Imana mu mwaka wa 1933, naho Musinga we atanga tariki 25 Ukuboza 1944, kuri Noheri. Bivugwa ko yatabarijwe i Moba, ngo nyuma muri 1959 bakaba barashakaga kuzana umugogo we mu Rwanda ariko biza kwanga kuko aribwo Rudahigwa nawe yatanze, nyuma hakaba imvururu za 1959…Ngo ababiligi bonyine nibo bazi iherezo ry’umugogo we.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego