Bang Media

Shakisha

Umwami Musinga

Nk’uko twabibabwiye ubushize, nyuma y’intambara yo ku Rucunshu habayeho iterabwoba rikabije, aberekanye ko bababajwe n’iyicwa rya Rutalindwa baricwa, abandi baranyagwa, nk’uko byavuzwe na Padiri de Lacger mu gitabo cye ‘Ruanda’ (1959), na padiri Muzungu mu gitabo cye ‘L’Histoire du Rwanda Pré-Colonial’ (1995).

Hagati aho, nibyabujije benshi gukomeza kuvuga. Bamwe bati “Musinga yibye ingoma. Niba ariwe wagombaga kuba umwami, kuki yahawe izina rya Yuhi, ntahabwe Mibambwe niba ryari irye koko ? Kuki Rwabugili yahaye Rutalindwa umugabekazi, niba ataramuraze ingoma ?” n’ibindi. Hari ndetse ngo n’abahwihwisaga ko Musinga yaba yarabanzwe, bityo akaba atagomba kwima, kuko nta mwami wabandwaga, byabaga ari bya rubanda rugufi…Muri icyo gihe Musinga yari akiri umwana muto, maze agategekerwa na nyirarume Kabare na nyina Kanjogera.

Intambara yo ku Rucunshu iba, cyari igihe ibihugu bya Afurika bimwe byari biri kwiharirwa n’abazungu, kandi ga na Rwabugili yari yarakiriye Von Goetzen ! Ubwo rero, nyuma y’aho abadage baje kwiharira agace ka Congo kari kegeranye n’u Rwanda bakamururamo ababiligi.

Abazungu bazaga ibwami ntibakirwaga na Musinga wari ukiri muto, ngo ahubwo bakirwaga na Kabare cyangwa Musinga bakamusimbuza uwitwa Mpamarugamba, maze abazungu bagataha bazi ko babonenye na Musinga ! Ngo we ubwe yatangiye kubakira afite imyaka 18, ni nabwo yabonanye na Richard Kandt, uyu waje gushinga umujyi wa Kigali muri 1907.

Abadage bari bamaze kumenyera Afurika bari bazi neza ko abakoloni bagenzi babo batakiriwe neza n’abirabura. No mu Rwanda byari byarabaye ku bwa Rwabugili, ubwo ingabo za Bisangwa bya Rugombituli zahanganaga n’abazungu bitwaje imbunda, zo zifite amacumu n’imiheto…

Ubwo rero abadage bari bazi ubwihanduzacumu bw’abanyarwanda baje bicishije bugufi, maze bumvikana n’ibwami ko bazagumana uburenganzira bwose bafite, bapfa gusa kwemera kudahemukira Kaiser (umwami w’Abami w’Abadage), ni ukuvuga ko batazarwana n’abadage cyangwa ngo babagambanire. Ibyo ibwami barabyemeye, ni uko abadage bigarurira igihugu mu cyayenge, ariko iyo wareberaga inyuma wabonaga ibwami bagifite ubutegetsi.

Kabare yaje gupfa muri 1911, maze Musinga agenda yigarurira ubutegetsi gahoro gahoro, n’ubwo yategekanaga na nyina, umugabekazi Nyirayuhi V Kanjogera, wari uzwiho kugira impuhwe gake gashoboka…Icyo gihe abapadiri bera bari baratangiye kwigisha no gushinga za paruwasi.

Hagati aho, Musinga ntiyakunze cyane abapadiri n’inyigisho zabo, ngo ntiyumvaga ukuntu abanyarwanda bagomba gushyigikira Imana ebyiri ni ukuvuga we n’iyo Mana abazungu bari bazanye ! Bivugwa ko rimwe yapfuraguye ubwanwa bw’umupadiri wera (bari bafite ubwanwa burebure cyane), avuga ngo nawe ari mu baje kumusuzuguza abaturage ! Nyamara ariko yaje kwemera ko bashinga ishuri hafi y’ibwami, rizajya ryigisha abana b’abatware ibindi bintu bitari iby’idini. Yaje kandi no kwegurira abapadiri umusozi wa Save, maze bahashinga station ikomeye cyane na n’ubu.

N’ubwo ibwami bagiye bababazwa na bimwe mu byakorwaga n’abadage (nk’amasezerano bagiranye n’abongereza agatuma u Rwanda rubura ibice byarwo byari hirya y’ibirunga n’ibindi), Musinga yabanye neza nabo, ku buryo no mu gihe cy’Ababiligi yaje kubakumbura akababura…tuzabigarukaho.

Musinga yaje kwakira igikomangoma gikomeye cy’u Budage aricyo duc Adolphe Frédéric de Mecklemburg, maze bagirana ikiganiro cyuje ubwenge n’icyubahiro, nk’imfura zituruka mu migabane itandukanye. iki gikomangoma cyanditse mu gitabo cyacyo Ins Innerste Afrika ko cyatangajwe n’uburebure bwa Musinga wari urengeje kure metero ebyiri, n’uburyo yari umwami w’umunyabwenge.

Ndungutse

Muri make, ingoma ya Musinga yari itaragira ibibazo bikomeye, ndetse n’ukuza kw’abazungu ibwami bakwitwayemo neza, ku buryo nta maraso yamenetse nk’uko ahandi byagenze. Ariko mu mwaka wa 1912 hadutse umugabo witwa Ndungutse, aza avuga ko ari mwene Rutalindwa, bityo akaba agomba kuba umwami, kuko Musinga yibye ingoma ! Yahereye mu turere tw’ u Mulera n’u Buberuka, maze yigira umwami karahava, anashyiraho umurwa umeze nka Nyanza, aho yari afite abaja, abagaragu, ingabo n’ intore ; yaturwaga amaturo kandi akavugirizwa ingoma !


Yifatanyije na Rukara rwa Bishingwe na Basebya ba Nyirantwali, bigaruriye amajyaruguru y’igihugu, maze ibwami bashya ubwoba biyambaza abadage, nabo bakemura ikibazo bakoresheje imbaraga z’urusoro, birahosha ; Ndugutse ahungira i Bugande, afungwa n’abongereza. Ibi byatumye Musinga akomeza kubona neza abadage, ariko baje gutsindwa mu ntambara ya mbere y’isi, maze igihugu gifatwa n’ababiligi muri 1916.

Ababiligi baje baka umwami bumwe mu burenganzira yari asanzwe afite, harimo n’ubwo kwica no gukiza ; iki Musinga akaba yaragifataga nk’igikoresho cya ngombwa cyatumaga abantu bamwubaha bakanamutinya. Kuba atari agishobora gutanga umusuzuguye cyangwa undi wese ngo yicwe rero yabifashe nabi cyane, kuko yahise yumva ko abantu batazongera kumutinya, bityo bazajya bamusuzugura !

Mu gihe cy’ababiligi kandi, Musinga utarakundaga kiliziya yagiye abona bamwe mu bana b’ibyegera bye bahinduka abakirisitu bikamubabaza. Abana be bwite nabo baje guhinduka abakirisitu, uhereke ku bakuru aribo Rudahigwa na Rwigemera, ndetse na bamwe mu bakobwa be. Mu ibaruwa yandikiye umukobwa we Musheshembugu tariki 5/1/1930, yagize ati “ mvumye umwana wanjye wese uzaba umukirisitu. Nihagire umuba, azabure umutungo ! Azabe ikiremba ! Niba ari umukobwa, azabe ingumba ! Ntazahabwe amata n’umuhutu, ntazahabwe amata n’umututsi ! Azavumwe n’umuntu wese uzi kuvuma !”

Urwo rwango rwatumye abazungu yari abangamiye biga ku buryo bamukura ku butegetsi, nk’uko abongereza babikoze ku mwami Mwanga mu Buganda, n’abafaransa bakabikora ku mwamikazi Ranavalo wa Madagascar. Ibyo nibyo tuzavugaho mu nkuru itaha kugeza aho Musinga yatangiye (gupfa) hanze y’igihugu, ibintu na n’ubu bigifatwa nk’ishyano.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment