Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urubyiruko rurasabwa kumenya ubuzima bw'imyororokere

Ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation na Intraheath, bahurije hamwe urubyiruko rwiga ruhagarariye abandi, ruhugukiwe ibirebana n’ubuzima bw’imyororokere, barebera hamwe uko inyigisho zagera mu banyeshuri benshi.

AbanyeshuriUrubyiruko rugomba kumenya ubuzima bw'imyororokere Mu ihuriro ry’urubyiruko ryateguwe n’umuryango Imbuto Foundation na Intrahealth urubyiruko rwagaragaje ibibazo ruhura nabyo, birimo kwigisha bagenzi babo bagasobanukirwa neza imiterere y’umubiri wabo, kugira ngo bashobore kwirinda amazi atararenga inkombe. Kuva mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka nibwo hashyizweho uburyo bwigisha urubyiruko rw’ingimbi imihindagurikire y’umubiri, iyo gahunda yatangijwe n’umuryango Imbuto Foundation ikaba iterwa inkunga na « Packard Foundation », umuryango usanzwe ukorera mu turere twa Gicumbi na Nyarugenge, ahanini wibanda mu mashuri yisumbuye n’ibigo nderabuzima biyegereye, hagamijwe kwegereza serivisi z’ubuzima urwo rubyiruko.

Nk’uko byagaragajwe, urubyiruko ruracyakennye kwigishwa ngo rugire amakuru ahagije ku mikorere y’umubiri wabo n’uko uteye, ibi bikaba byaratangajwe na Bwana Emile Sempabwa, ushinzwe ubuzima bw’imyororokere mu mushinga Intrahealth. Mu ijambo rye, bwana Sempabwa yagize ati : « Inda nyinshi zisamwa n’urubyiruko rutabiteguye kimwe n’ibindi bibazo birebana n’imyubarukire biterwa no kutadosobanukirwa bihagije ». Yakomeje asaba abafite mu nshingano gukangurira urubyiruko kwirinda, ko barushaho kubishyiramo imbaraga, bakagendera ku ndangagaciro zizatuma urubyiruko rugira ejo hazaza heza.

Ni muri uru rwego rwo kwigisha, bisaba guhozaho, umuryango Imbuto Foundation wahisemo guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahagarariye abandi kandi baturuka hirya no hino mu gihugu. Nk’uko byasobanuwe, abatoranyijwe bahawe inshingano no kwigisha bagenzi babo nk’abakangurambaga (pairs éducateurs ) b’iyo gahunda, bahereye ku bo bigana, bakabasobanurira neza, ntacyo bishisha bagenzi babo ibijyanye n’imyororokere, dore ko banasangiye ubuzima babamo buri munsi ku ishuri. Iyi ngamba, nk’uko byasobanuwe izarushaho gutuma hari urubyiruko rwinshi rusobanukirwa kandi rwirinde ingaruka mbi ziterwa n’ubujiji bwo kutamenya ubuzima bw’imyororokere.


Intambwe yatewe itanga icyizere

Bamwe mu bakangurambaga b’abanyeshuri, mu biganiro bagiranye n’abahuguraga bavuze ingorane bahura nazo haba mu miryango yabo no ku ishuri aho bagomba kwigisha abo bigana. Gusa, bemeza ko intambwe imaze guterwa atari mbi, iyo bagereranyije n’uko urubyiruko rwahoze rwumva ubuzima bw’imyororokere, aho abenshi babifataga nk’ibintu bidasanzwe, bitaganirwa mu ruhame ngo bimenyekana. Umwe muri abo bakangurambaga witwa Mukamurenzi Louise, akaba yiga mu ishuri ryisumbuye rya Kabusunzu yashimye gahunda nziza yabateguriwe irebana n’ubuzima bw’imyororokere mu bangavu n’ingimbi, byatumye benshi bahindura imyifatire yabo. « Mu gihe habaye amahuriro atandukanye ku ishuri nibwo ubutumwa bugakungurira urubyiruko ibirebana n’imyororokere bwihuta, kandi ubona abenshi bafite inyota yo kumenya uko bateye, imihandagurikire y’umubiri wabo, maze bakaboneraho gufata ingamba zo gutegura neza ahazaza heza ». Yakomeje avuga ko n’ubwo intambwe mu guhindura imyumvire no guca ubujijji mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere ari nziza, hakiri umubare munini w’urubyiruko rwatwawe n’ingeso mbi z’ubusambanyi, hakaba hagikenewe ingufu nyinshi nabo ngo bagane inzira nziza yo kwirinda, bishingiye kugusobanukirwa neza imiterere y’umubiri n’ingaruka mbi zo kujya mu ngeso zirimo SIDA n’indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina. Buri wese, akaba asabwa uruhare mu gutuma urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange bahuriza hamwe ubushobozi bafite mu kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego