Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urufunguzo Rudasanzwe Rukoreshwa mu Biro bya Facebook

Wabyemera utabyemera, hari ho ijambo ry`ibanga(password) ridasanzwe: ijambo rifite ubushobozi bwo gufungura accounts z`abantu bose bakoresha facebook !!!

Ibi ni ibyatangajwe n`umwe mu bakozi ba facebook utarashatse kwivuga izina mu kiganiro(interview) yagiranye n`umunyamakuru ukora ku giti cye (private), mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Iryo jambo ni irihe?

Chuck norris , niryo jambo !!!. Nkuko yakomeje abisobanura ariko, hari uburyo budasanzwe ryandikwamo: havangwamo uruhurirane rw`imibare, inyuguti nkuru ( lettres majuscules) n`ibindi bimenyetso bitandukanye.

Gusa aba hacker ni basubize amerwe mu isaho: nkuko uyu mukozi wa facebook utarashatse kwivuga izina yakomeje abivuga, iri jambo ry`ibanga rikora kuri mudasobwa zo mu biro bya Facebook GUSA !!!
Ibi ntibibujije ariko ko abakozi ba Facebook bashobora kureba buri kimwe cyose gitangazwa ku uru rubuga n`abarukoresha bose, yewe n`ibintu byasibwe !!!

Aha twakongeraho ko nyuma yo kumenyekana kw`iyi nkuru, abakoresha facebook mu gihugu cya USA ntibabibonye neza.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego