Bang Media

Reba Video

Shakisha

Urutonde Rugaragaza Uburyo Amadini Yitabira Ikoranabuhanga rya Internet mu Rwanda

Bimaze gukaragara neza ko hari byinshi bimaze kugerwaho muri Gospel nyuma y’imyaka myinshi harebwa uburyo iterambere ryagera ku bahanzi, amatorero ndetse n’abakristo muri rusange. Iyi nkundura yagizwemo uruhare n'abantu batandukanye kugira ngo gospel itere imbere nubwo rwose umuntu atabura kuvuga ko hari inkomyi zimwe na zimwe tizabuze kugaragara. Nta gushidikanya rero ko iterambere ritageze muri gospel nubwo rwose hakiri byinshi byo kongerwamo imbaraga zidasanzwe. Ibi ntibyagerwaho itangazamakuru muri rusange ritabigizemo uruhare rukomeye.

Itangazamakuru rya Gospel rikeneye kwiyubaka ndetse no guhuriza hamwe imbaraga muri iki gihe, cyane ko hakomeje kugaragara ukudahabwa agaciro kangana n’ak’irindi tangazamakuru rikorwa, ibi bikaba ari muri urwo rwego twese twifuza ko imirimo dukora muri gospel yahabwa agaciro ndetse ikaba yanabeshaho abayikora nk’uko ahandi hose bigenda.
Ni muri urwo rwego rero ubu hashyizweho uburyo bushya bwo kujya hakorwa intonde zivuga ku bintu bitandukanye bibera muri gospel kugira ngo hagire byinshi bihinduka ku nyungo z'iterambere ryayo.Izi ntonde zikaba zigiye kujya zikorwa ku bufatanye bwa Isange Corporation ndetse n'ikiganiro The Gospel Time Show kinyura kuri Radio Isango Star buri cyumweru guhera ku isaha ya saa 7h00-9h00.
Urutonde rwa mbere rwashyizwe ahagaragara rukaba rugaragaza uburyo amadini yo mu Rwanda yitabira gukoresha ikoranabuhanga rigezweho ,hifashishijwe imbuga za internet (website).Bimwe mu byagendeweho ubwo gategurwaga uru rutonde harimo ukurebaniba kuko izina rya ry'urubuga rihura n'izina ry'idini,kureba umwanya urubuga rumara kugira ngo rufunguke,kureba uburyo urubuga rutanga amakuru ,kureba uburyo rworohereza urusuye kugera ku makuru bimworoheye,ndetse no kureba uburyo rworohereza abantu gutanga ibitekerezo byabo.

Dore uburyo amadini yaje akurikirana:

1. 1.UCC 39/50 www.uccrwanda.org
2. 2.DIOCESE DE BYUMBA 38/50 www.diocesebyumba.com
3. 3.RWANDA FOR JESUS 37/50 www.rwandaforjesus.org
4. 4. ZION TEMPLE 35/50 www.ziontemplerwanda.org
5. 5.OMEGA RWANDA 32/50 www.omegarwanda.org
6. 6. BETHEL 31/50 www.bethelchurches.net
7. 7. FOURSQUARE 31/50 www.foursquarerwanda.org
8. 8.FULL LIFE 31/50 www.full1life.com
9. 9.WOMEN FOUNDATION 30/50 www.wfm-wirira.org
10. 10.ERC(MASASU) 28/50 www.masasu.org
11. 11.REEDMED CHRISTIAN CHURCH 28/50 www.rccgrwanda.org
12. 12.EPR 27/50 www.epr-pcr.org
13. 13.ADEPR 27/50 www.adepr.org
14. 14.HEALING CENTER 27/50 www.live.healingcenterchurch.com
15. 15.RWANDA VICTORY MISSION 26/50 www.rwandavictorymission.org
16. 16.AMUR – ISLAM 26/50 www.ijwi-islam.org
17. 17.INKURU NZIZA 24/50 www.inkurunziza.com
18. 18.DIVINE DESTINY CHURCH 24/50 www.ddcrwanda.com
19. 19.CLA 23/50 www.clarwanda.org
20. 20.EAR 21/50 www.pear-hq.org.rw

Ku matorero yanganije amanota, hagiye harebwa igihe imbuga za internet zayo zashingiwe maze iyatangiye kera ikaba ariyo iza imbere y’iyo byanganije.
· Twifashishije imirongo y’ishakisha yemewe (moteurs de recherche) ariyo; Google.com, Ask.com, Bing.com na Alexa.com.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego