Bang Media

Reba Video

Shakisha

USA: havumbuwe imbunda ishobora kurasa umuntu wihishe inyuma y'igikuta.

Mu gihe cy'intambara, ingabo zashiranywe n'ibikoresho nk'amasasu zishobora gukoresha uburyo bwo kwihisha inyuma y'ikintu runaka nk'urutare cyangwa inyubako, bityo zigashobora kuba zakwirwanaho na duke zisigaranye, zigashobora kuba zatikiza abanzi kabone n'iyo baba bafite ibikoresho byinshi bate.

Aya mayeri ariko nta gushidikanya ntazongera gukeshwa, nyuma y'uko hamaze kuvumburwa amasasu afite ubushobozi bwo gukata (kuzenguruka).

Ubu bwoko bw'amasasu bwakozwe mu bufatanye bw'ikigo cy'ubushakashatsi kitwa ATK n'ikigo cyo mu Budage Heckler & Koch. Iyi mbunda nshya yabatijwe XM25, ipima ibiro 6 byose, ikaba irasa isasu rya 25mm. Mu gupima umwanzi, imbunda ntikenera gutungwa aho ari imbonankubone: birahagije kuyitunga bugufi bw'aho aherereye; iyo rigeze aho ryagenewe kujya, rihita riturika rikavamo utundi duto duto (fragments) dukwirakwira impande n'impande, ku buryo abari aho hantu bose ntacyo babona bikingaho.
Iyi mbunda n'amasasu yayo yakozwe biturutse ku gitekerezo cya Bwana Henry Shrapnel, wahoze ari umusirikare mu kinyejana cya 19, akaba nawe yarakigize biturutse ku bibazo byari byagaragajwe na mugenzi we jenerali Carl Von Clausewitz, wari mu ngabo z'igihugu cya Prusse (cyaje kwiyunga n'ibindi bihugu bigakora Ubudage bwa none).

XM25 ifite ikoranabuhanga rya mudasobwa ariryo riregera urugendo isasu riri bukore, hanyuma amasasu nayo afite utundi twa mudasobwa dutoya tuba turimo, dusigara dukorana n'iyo mu mbunda. Mu by'ukuri iyi mbunda ifite uburyo ikoramo buhanitse mu ikoranabuhanga. Nkuko tubikesha urubuga rwa The Economist, abahanga muri mudasobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagerageje kwinjirira (hacking) mudasobwa zazo birabananira. Mu bindi bihugu nka KOREYA hagiye hakorwa izo kwigana iyi XM25, naho biba impfabusa.

Ubuyobozi bw'igisirikare cya USA bushinzwe isuzuma ry'ibikoresho bishya buratangaza ko ubu hari gukorwa ibishoboka byose ngo iyi mbund inonosorwe, nyuma yo kugaragaza umusaruro muri Afghanistan, aho imaze gukoreshwa inshuro zirenga 200 ku rugamba, ingabo ziriyo zikaba zaramaze gukora komande y'imbunda 35 zisanga izari zisanzwe yo.

Igiciro cy'iyi mbunda kiri hejuru cyane: $ 35 000 naho amasasu yayo akaba agura hejuru ya $ 200; akorwa n'intoki ariyo mpamvu ahenze, bikaba bivugwa ko yazajya munsi ya 25 $ igihe hazaba hashyizweho uburyo bwo kuyakora mu nganda.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego