Bang Media

Reba Video

Shakisha

Ushobora Kumva Ukunze Umuntu muri 1/5 cy'isegonda!

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko ngo kugirango umuntu yumve akunze undi bitwara gusa kimwe cya gatanu cy’isogonda. Ibi ngo binyuranye cyane n’ibyo abenshi muri twe bibeshya ko ngo kugira ngo umuntu agukunde bisaba gusohokera ahantu hahenze no kubwirana utugambo turyohereye cyane.

Ngo kandi mu bwonko bw’umuntu haba harimo uduce (areas) cumi na tubiri dukorana mu gihe cy’urukundo tubifashijwemo n’imisemburo itandukanye harimo iyitwa dopamine, oxytocin, adrenaline na vasopressin. Uwakoze ubu bushakashatsi, Professor Stephanie Ortigue wo muri Syracuse University yatangaje ko ngo urukundo rudakoreshwa n’iyo misemburo gusa ahubwo ngo rufite uburyo runakora ku duce tugenga ubwenge tuba mu bwonko ibi bigatuma ubwenge bw’umuntu bushobora guhindura imyitwarire aho usanga yitiranya ibintu uko we abitekereza, gukabya no kwita abantu amazina atari ayabo (uri akanyana ! Akarabo !) ndetse rimwe na rimwe agakoresha umubiri we yerekana ibimenyetso by’ibyo ashaka kuvuga.

Ortigue kandi yifashishije abandi bashakashatsi bo muri West Virginia University na Geneva University Psychiatric Center, maze ngo babona ko urukundo ari ikintu cyiza mu buzima bw’umuntu rwose. Bavuga ko ngo abantu bakundana baba bafite amahirwe y’uko udutsi duto (uturandaryi) two mu bwonko dukura cyane. Ngo gukura kwatwo rero bigira akamaro kanini ku ngirabuzima z’ubwonko zigenga igikundiro n’ibyiyumviro (sympathetic and sensory neurons). Abahanga rero benshi banavuga ko uku gukura k’uturandaryi two mu bwonko bituma ingirabuzima z’ubwonko zitayoyoka vuba.

Nk’uko abantu bakunda ku buryo butandukanye kandi inkundo zitandukanye, ni nako ibice by’ubwonko bigerwaho n’urukundo bitandukanye harimo no hagati mu bwonko. Ngo nk’urukundo rudafite icyo rugendeyeho tuvukana twese, kenshi dusanga hagati y’umwana na nyina, rufata ibice bitandukanye by’ubwonko. Naho urukundo rushyushye rw’abagabo (abasore) n’abagore (inkumi) rwo ngo rwifatira igice cy’inyuma cy’ubwonko ngo ndetse rugakora no mu duce tugenga iby’ubumenyi. Ubushakashatsi ku muvuduko w’urukundo mu bwonko bwa muntu buracyakomeje.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego