Bang Media

Shakisha

Wabyitwaramo Ute Umwana Wawe Ashaka Kuba Ikirangirire

Rimwe na rimwe mu buzima hari igihe ibintu bigenda uko utabiteganyije. Nko ku babyeyi bo rwose bakunze gutungurwa n’ibyo abana babo bakora, ndetse n’ibyemezo bafata iyo batangiye gukura. Iyo umwana wawe yavutse waramupangiye ubuzima akenshi aragutenguha ukumirwa, ukibaza icyo mupfa bikakuyobera. Ese wabyitwaramo ute umwana wawe aramutse ashatse kuba umusitari kandi wowe warashakaga ko yiga akazaba padiri, pasitori, sheikh, avoka (avocat/lawyer) cyangwa muganga ?

Kuba umusitari mvuga si ukumenyekana gusa, aha ndashaka kuvuga cyane imyuga nko kuririmba, gukina za film no kwerekana imideli (mannequinat/modeling). Iyi ni imyuga itaratera imbere cyane iwacu nk’uko bimeze mu bihugu bikize, ariko bitangiye kuzamuka ku buryo hari n’ababikuramo amafaranga kurusha abo baganga n’abandi banyabwenge. Ikigaragara gusa nuko ababyeyi baba batifuza ko abana babo bakora iyo myuga, kuko baba bumva umuntu ashobora kujyamo ntanakundwe bihagije ku buryo yabona ikimutunga, cyangwa kugirango amenyekane bikamusaba kwiyandarika. Hari n’ababona gukora imyuga nk’iyo ubwabyo ari ukwiyandarika no kuba Sagihobe, ariko ibi byo sibyo kuko umwuga mubi ni ukwiba no kuroga…

Hari igihe umwana wawe akura yikundira kumva imiziki no kuyireba, cyangwa agakura ari mwiza bantu bose bamukunda, ndetse yanakura akaba muremure, afite taille nziza, ukabona koko ni umu mannequin (model. Ubwo nashaka kubigira umwuga uzahera he ubimubuza ?

Kumubwira ko utamushyigikiye, ukamurakarira siwo muti

Abakina imikino njyarugamba (arts martiaux/martial arts) biga ko niba umuntu aguteye izo mbaraga aba azanye utazirwanya ukoresheje izawe, ahubwo ushaka ku buryo uziyobora ahandi ntizikugereho kuko umwe muri mwe yahagirira ibibazo, kandi wowe icyo uba ushaka si ukubabaza umuntu ni ukwirwanaho. Nawe rero niba uri umubyeyi umwana akakwereka ko afite impano ashaka gukoresha, gushyiraho imbaraga zawe ukarwanya ize siwo muti. Niba akunda kuririmba, ukaba ubona ko nahita yishora mu bintu byo kuririmba, ibitaramo bya nijoro n’ibindi azarangara agata ishuri, wowe wamufasha ku buryo abikora byose kandi akabikora neza (birashoboka). Umushyigikiye, ariko ukamwereka ko no kwiga ari ngombwa, nta kabuza azemera kuko muzaba mwasezeranye. Za mbaraga ze rero uba uzikoresheje neza, aho kuzihanganisha n’izawe.

Akenshi ababyeyi baba bumva bagira uruhare runini mu burere bw’abana babo, kandi nyine niyo nshingano yabo ya mbere. Gusa uko umwana agenda akura arushaho gufata ibyemezo bitandukanye n’ibyo ababyeyi baba bamutehzeho, ibyo bikabyara amakimbirane. Aho ni hahandi usanga akundanye n’umusore cyangwa inkumi iwabo bakabifata nabi kandi wenda nta n’ikibazo gihari, ugasanga impamvu ibaye ko uwo mukunzi w’umwana wabo aba atari mu idini cyangwa adakomoka mu karere kamwe nabo, n’ibindi bitandukanya abantu. No mu myuga rero niko bigenda, ugasanga umwana arashaka kwibera umukinnyi wa za film, umuririmbyi cyangwa umu mannequin, iwabo bakanga ngo barashaka ko azaba pasteri, padiri, umunyamategeko, cyangwa undi muntu ufatwa nk’umunyabwenge muri sosiyete.

Hari ibyo impande zombi zibeshyaho


- Ku babyeyi : kuba umuririmbyi cyangwa uwerekana imyenda si ukubura icyo umuntu akora. Si no kwiyandarika kuko hari abakobwa cuangwa abahungu biyandarika kandi badakora iyo myuga, ugasanga bigize abana beza, bubitse ingohe kandi ari ba rwuburangeso. Abo ni nabo benshi ahubwo ! Byose biterwa n’uko umuntu yarezwe n’ibyo yemera. Nutoza umwana wawe kwiyubaha, ntumushyireho igitsure kirenze igikenewe, azakumvira kandi yumve ko uvuga ukuri. Nahubundi numukanira azagera aho yumva ko yakora ikintu kimuha ubwigenge busesuye, abe yatangira no kwitwara nabi. Numushyigikira mu bitekerezo bye, nawe azajya yumva ibyo umubwira kuko nawe uzaba wamuteze amatwi kandi wahaye agaciro ibitekerezo bye.

Niba ashaka gucuranga, mugurire gitari cyangwa umujyane aho bigishiriza umuziki.Niba ashaka kuzakina filime, menya niba nta filime nshya bakeneyemoa bakinnyi b’abana umwandikishe, cyangwa umuzanire filime zirimo abakinnyi bazwi nk’abitwara neza muri iyo domaine.

- Ku bana : akenshi abana bibwira ko ibyo babona kuri televiziyo buri gihe ari byo. Kuri we, umusitari ni umuntu w’umuhanga, uzwi cyane kandi ufite ubuzima bushimishije, ukize, ukunzwe na bose, muri make ni umuntu ubayeho neza. Ibi ni ukwibeshya cyane kuko abenshi kugirango babigereho bibasaba kwiyandarika, kwemera gusuzugurwa, gukoreshwa ibyo badashaka n’abantu babashuka ko bazamenyekana kurushaho n’ibindi. Bamwe mu baririmbyi bahita bagwa mu myitwarire mibi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi, kandi bimwe mu byo batunze baba barabihawe ku myenda, ku buryo n’ubwo aba yinjiza menshi, ayo asohora agura ibintu bitandukanye, bihenze kandi bitari na ngombwa cyane (imodoka nyinshi atazanagendamo, amazu menshi atazaturamo ngo ayarangize,…) rimwe na rimwe aba aruta ayo yinjiza. Ibi rero wowe nk’umubyeyi ugomba kuba ubizi, ukamubaza niba yiteguye guhangana bayo.

- Ikindi abana batamenye nuko uzi kuririmba cyangwa gukina za filime wese ataba umusitari. Mu Buhinde hari amamiliyoni y’abantu bashaka gukina za filime muri Bollywood, ariko abagera ku rwego rwa Shahrukh Khan ni bake (nako ni Shahrukh Khan wenyine) ! Abandi baguma underground, bagasazirayo ntibazanamenyekane.

Niba umwana wawe afite impano rero wabimufashamo, ukamubwira ko bitavuze ko yareka ishuri ngo abe umusitari. N’ubwo hari abasitari batize cyane, ariko bamwe muri bo bize muri za kaminuza, nawe akeneye kwiga kuko kuba umusitari bitabuza umuntu gutekereza.

Muri make kubangamira impano y’umwana wawe cyangwa kuyipfobya siwo muti, ahubwo wamufasha agatera imbere, ashobora no kugera aho agasanga atazabigira umwuga kuko hari abazi kuririmba ariko abatikora, bakazajya baririmba imbere y’inshuti zabo n’imiryango habaye ibirori kandi bakabashimisha. Fasha uwo mwana mu mpano ye, ntumupfobye. Hari abahanzi bo mu Rwanda njya mbona iyo baririmbye imiryango yabo iza kwifatanya nabo. Umuhanzi Lil G ahabwa Salax Awards umwaka ushize nyina yari yaje kumushyigikira, Riderman asohora album ye ya mbere yari yashyigikiwe n’ababyeyi be baje kwifatanya nawe. Hari n’abandi bahanzi benshi ababyeyi babo bashyigikira, bigatuma bagera kure, kandi bagakomera ku mpanuro.

Gusa uwo mwana uba ugomba kumwereka ko ibyo abona kuri televiziyo cyangwa asoma mu binyamakuru hari uruhande rubi bitamwereka, bityo amenye ko kuba umusitari bidasobanuye kuba muri paradizo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment