Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yakoze indege itwarwa no kunyonga

Umunyeshuri wo muri kaminuza y’i Toronto muri Kanada amaze gukora indege igurutswa no kunyonga, igakubita amababa nk’inyoni.

Icyo gikorwa cy’akatarabonye kikaba cyaragezweho na Todd Reichert, umunyeshuri uri gukorera doctarat muri ingenierie(ingineering) muri kaminuza ya Toronto aho yagurukije iyo ndege ye yise Snowbird mu gihe cy’amasegonda 19,3 ahantu hareshya na metero 145 ku muvuduko wa 25,6km/h.

Snowbird ikaba ari ishyirwa mu bikorwa rw’inzozi za kera za mwene muntu nk’uko bitangazwa na Todd Reichert kuko benshi mu bantu, abagabo n’abagore bifuje kuguruka bakoresheje amababa yabo nk’uko inyoni zibigenza, kandi benshi bagiye banabigerageza n’ubwo bitabahiriye. Nta n’uwo tinya kuvuga ko ayo magerageza ariyo yabaye intangiriro z’igitekerezo cy’indege tubona muri iki gihe cyacu.

Mu kurangiza tubabwire ko iyo ndege ipima ibiro 43 gusa, ikagira amababa ya metero 32 areshya n’aya Boeing 737. Mu kugira ngo atazagira ibibazo igihe azaba ashatse kuguruka muri iyo ndege-nyoni ye, Todd yafashe icyemezo cyo guta ibiro 8 mu icyi rishize.

Indege iheruka kuguruka idakoresheje izindi mbaraga zitari izamuntu ni iyari ifite umupanga nk’uwa kajugujugu yakozwe muri 1977, ariko nta nimwe muri zo yari yakabashije kuguruka ikubita amababa nk’uko iya Todd yabigenje.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego