Bang Media

Reba Video

Shakisha

Yiyahuriye Imbere ya Mudasobwa Ye Yifata Video Bose Babireba

Uyu musore nyirizina yakomokaga mu gihugu cy'u Ubufaransa, akaba yari afite imyaka 22 y'amavuko. Mu gihe yari arimio araganira n'umuganga usanzwe atanga inama ku bigendanye n'imyifatire, nibwo yagi atya aba amutangarije ko agiye kwiyahura !

Adatindiganyije yahise afata imbunda yo mu bwoko bwa masotera aba arirashe.
Umuganga nyuma yo kubona ibibaye, kuko barebanaga imbonankubone bifashishije camera (webcam) yahise yiyambaza isosiyete itanga hebergement ku rubuga rwabahuzaga ngo ibe yamurangira aho uyu musore yari ari.

Nkuko amakuru aturuka mu nzego z'umutekano za polisi yo muri kiriya gihugu abivuga, iyi sosiyete nyuma yo kuhamenya yiyambaje polisi mpuzamahanga nayo yahise imenyesha aya makuru kuri polisi yo muri kiriya gihugu. Nta handi yari ari hari mu mugi wa Marseille.

Ababyeyi be bo nyuma yo kumenya iyi nkuru batangaje ko yari yabasezeye ababwira ko agiye mu kiruhuko.
Nyuma yo gusuzuma umurambo we (autopsie), byemejwe ko yiyahuye koko. Impamvu zo kwiyahura kwe na n'ubu ntiziragaragazwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego