Bang Media

Reba Video

Shakisha

Youtube Ikomeje Kwita ku Bakunzi Bayo

Nyuma yo guhindura byinshi ku mashusho y'imbuga nka Gmail, Google Reader, ubu ikigo cy'itumanaho rya interineti Google kiri gukora cyane ku rubuga Youtube. Ubu kuri uru rubuga hari ubushobozi bwo kuba umuntu yahita asangira n'inshuti zo muri Google+ ibyo ari kureba cyangwa se ama video akunda n'ibindi. Tubibutse ko Google+ ari urubuga nkoranyambaga rwa Google rumaze iminsi rutangiye gukoreshwa, mu rwego rwo kwiharira interineti, nk'uko bigaragara.

Ku ruhande rumwe, hari uburyo bwongewemo bwo kuba umuntu yahita yohereza video yifuza yifashishije email ye. Akarusho kaba iyo wiyandikishije, ni ukuvuga ufite account ya YouTube cyangwa Gmail, aho bishoboka guhuza ibi byose n'andi ma email atandukanye ufite cyangwa imbuga nkoranyambaga aho ushobora gukurikirana aya mavideo uhereye kuri uru rubuga.


Kugirango ubashe gukorana n'izi mpinduka nshya muri youtube bigaragara ko zifite akamaro, injira ahabugenewe ukoresheje izina ryawe n'urufunguzo, niba utabifite ubisabe (sign up). Numara kwinjira urareba mu nguni y'iburyo hejuru, ukande ahanditse izina ryawe, ukande kuri settings maze umanuke ahagana hasi ahanditse "try something new", icyambere naguhitiramo ni ukugerageza "Cosmic Panda", igushoboza kongera ubunini bw'ishusho ya video utarinze kujya kure,Urasangamo n'ibindi byinshi binyuranye.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego