Bang Media

Shakisha

Ubuholandi bwahagaritse inkunga bwageneraga u Rwanda

Icyemezo cya Leta y'Ubuholandi gikurikiye icya Leta z'Unze Ubumwe za Amerika ku cyumweru gishize yatangaje ko ihagaritse by’agateganyo inkunga ya 200 000$ yageneraga guhugura ingabo z'u Rwanda.

Leta y'u Rwanda yatangaje ko ibyo Leta ya Amerika yagendeyeho ari amaraporo adafite ishingiro. Abakoze izi raporo kuva kuwa gatatu w'icyi cyumweru bari mu Rwanda aho baje gukora irindi perereza ryimbitse kuri raporo batangaje ku Rwanda, bakaba batarasohora ibyo babonye.

Umuvugizi wa Ministeri y'Ububanyi n'Amahanga y'Ubuholandi yatangaje ko inkunga yahagaritswe by'agateganyo ari iyafashaga u Rwanda guteza imbere inzego z'Ubutabera n'imiryango imwe n'imwe itegamiye kuri Leta.

Leta y'Ubuholandi iratangaza ko iza kuganira n'izindi Leta zigize European Union kuri iyi nkunga, gusubizaho iyi nkunga ngo bikaba bisaba u Rwanda guhagarika ubwo bufasha baha abigometse muri Congo cyangwa kugaragaza ko ntabwo babaha.

Leta y'u Rwanda kugeza ubu ntacyo iratangaza kuri iki cyemezo cy'Abaholandi, gusa u Rwanda rukaba rwarakomeje kugaragaza ko nta bufasha ubwo aribwo bwose igenera umutwe wa M23 ugizwe n'abacongomani bavuga ikinyarwanda.

Ministre Louise Mushikiwabo avuga ku cyemezo Amerika yafashe, muri icyi cyumweru yagize ati: " Byari kuba byiza US cyangwa undi mufatanyabikorwa wacu afashe icyemezo gishingiye kubimenyetso, kidashingiye ku birego n'ibivugwa".

Intambara ikomeje hagati ya M23 n'ingabo za Leta zifatanyije n'ingabo za MONUSCO, imaze gutuma abantu barenga 260 000 bahunga ingo zabo, muri izi mpunzi ubu 14 419 (kugeza kuri uyu wa gatanu kuko nibura abagera kuri 20 baza buri munsi) bahungiye mu Rwanda nkuko tubikesha Ministeri ifite impunzi mu nshingano zayo.

Reuters

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment