Bang Media

Reba Video

Shakisha

M23 Yafashe Goma


Ku masaha ya saa mbili z'ijoro kuri uyu wa 19 Ugushyingo, ibifaru n'ingabo nyinshi za FARDC zasohokaga mu mujyi wa Goma nyuma y'imirwano ikomeye yiriweho kuri uyu wa mbere.

Goma kuri uyu wa mbere hiriwe ari isibaniro
Imirwano ikaze cyane yiriwe mu mujyi wa Goma yagize ingaruka ku ruhane rw'u Rwanda kuko amasasu menshi cyane arimo naremereye yaguye mu kagari ka Mbugangari agahitana umusore umwe w'umunyarwanda ndetse agakomeretsa abagera kuri bane.
Amakuru twatangarijwe na bamwe mu basirikare ba M23 bari i Goma, batubwiye ko ubu bagenzura hafi 90% by'umujyi wose.
Umunyamakuru w'Umuseke.com wakurikiraniye iyi mirwano ku mupaka w'u Rwanda na Congo yemeza ko hari ibisasu biremereye byaguye ku ruhande rw'u Rwanda, ndetse kuri uyu mugoroba hakaba hari icyaguye hafi cyane y'ibiro by'abinjira n'abasohoka byo kumupaka w'u Rwanda.
Biragoye kwemeza abarasaga ayo masasu kuko intambara yari yose hakurya. Aya masasu yagwaga mu Rwanda yatumye abanyarwanda batuye mu kagali ka Mbugangari kari kumupaka bahunga ari benshi.
Abanyeshuri bakoraga ikizamini cya Leta muri CS Umubano bavuye mu kizamini barahunga kubera ubwoba n'urusaku rw'amasasu yavugaga hakurya.
Imirwano yabaye yasize nta mubare munini w’abitabye Imana, impande zarwanaga ntizigeze zigaragaza ubushake bwo kwica abaturage babo.
Susan Elizabeth Rice uhagarariye Amerika muri UN yatangaje ko abakuru ba M23 bagomba kuzabazwa ibyaha by'intambara byaba byakozwe muri iyi mirwano.
Umuvugizi wa Leta ya Congo we kuri BBC yumvikanye kandi yikoma u Rwanda ngo nirwo ruri kurwana nabo.
Maisha Patrick
UMUSEKE.COM
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego