Bang Media

Reba Video

Shakisha

Abarwanyi 6 000 ba FDLR ngo bari kwitegura gutera u Rwanda

Ibi ngo byagaragaye mu nzandiko z’abakozi ba UN muri Congo, ko abarwanyi ba FDLR bari kwegereranya ingabo nyinshi bamwe bavuye muri Zambia abandi muri Congo Brazzaville bitegura gutera u Rwanda.

Umurwanyi wa FDLR muri Congo/Photo Internet

Umurwanyi wa FDLR muri Congo/Photo Internet

Biravugwa ko Leta ya Kinshasa izi neza iby’aba barwanyi ba FDLR bari kwiyegeranya.
Inzandiko (Document) ifite numero CLA-MP-94/12-12 yo kuwa 17 Ukuboza yateguwe na MONUSCO igenewe bo ubwabo. Ivuga ko:
Hari amakuru agera kuri MONUSCO ko abarwanyi bagera ku 4 000 bamaze kwiyegeranya ahitwa Kazibake mu gace ka Lukwti.
Izi nyandiko za MONUSCO z’impapuro ebyiri zivuga ko aba barwanyi bari kwiyegeranya n’abaturutse muri Zambia kuva kuwa 13 Ukuboza uyu mwaka.
Zivuga kandi ko hari umuyobozi mushya muri FDLR witwa BAKOTA uri ahitwa Kivuye waje aturutse muri Congo Brazzaville.
Iyi raporo ya MONUSCO yabacitse ikajya hanze ivuga ko FDLR iri kugendera ku kibazo ubu kiri mu burasirazuba bwa Congo igakomeza ibirindiro.
Usibye bariya barwanyi 4000 bari hamwe, ngo hari abandi 2000 nabo ba FDLR bari basanzwe bari ahitwa Nganga ari naho ngo hari ikicaro gikuru n’aho abayobora aba barwanyi bakorera.
© newsofrwanda
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego