Bang Media

Shakisha

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 12 Ukuboza 2012


None  kuwa  Gatatu,  tariki  ya 12 Ukuboza 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri  Village  Urugwiro,  iyobowe  na  Nyakubahwa  Perezida  wa  Repubulika,  Paul KAGAME.

1.  Inama  y’Abaminisitiri  yemeje  Imyanzuro  y’Inama  y’Abaminisitiri  yo  kuwa 7/12/2012, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2.  Inama  y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inama ya 10 y’Igihugu y’Umushyikirano igeze, isaba  abo  bireba  bose  gukora  ibyo  basabwa  kugira ngo Umushyikirano uzagende neza.

3.  Inama  y’Abaminisitiri  yagejejweho  uko  ikibazo  cy’ubumenyi  bwa  tekiniki n’ubumenyi ngiro bukenewe kugira  ngo iterambere ry’Igihugu ryihute giteye mu Rwanda, yemeza muri rusange ingamba z’imyaka itanu zo kuziba icyuho gihari,  inashyiraho  itsinda  ryo  kunoza  gahunda  yo  kuzishyira  mu  bikorwa hakabanza izihutirwa kurusha izindi.

4.  Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

-  Umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

-  Umushinga w’itegeko rishyiraho Ofisi y’Igihugu y’Amaposita  rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo;

-  Umushinga w’Itegeko ryerekeye impunzi;



5.  Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira:

-  Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa mu iyandikwa ry’imiryango ishingiye ku idini;

-  Iteka  rya  Minisitiri  rishyiraho  urutonde  rw’imiti  n’ifumbire  mvaruganda byemewe n’ibibujijwe mu Rwanda;

-  Iteka  rya  Minisitiri  rishyiraho  amabwiriza  yo  kubika  by’agateganyo  no kuvanaho  burundu  imiti  n’ifumbire  mvaruganda  bibujijwe  cyangwa byarengeje igihe;



6.  Inama y’Abaminisitiri yemeje ko ubutaka bwa Ha 15. 3287 buri mu Karere ka Nyanza,  Umurenge  wa  Busasamana  bwari  bwarahawe  umushoramari Rujugiro Ayabatwa Tribert kugira ngo yubakemo Stade akaza kubwamburwa kuko  byamunaniye,  buhabwa  Akarere  ka  Nyanza  bukubakwaho inyubako zijyanye n’igishushanyombonera cyakozwe n’ako Karere.



7.  Inama  y’Abaminisitiri  yemeje  ko  insanganyamatsiko  y’Umunsi  Mukuru Ngarukamwaka  w’Intwari  z’Igihugu  wizihizwa  tariki  ya  1  Gashyantare  ari «Ubutwari ni ishingiro ry’agaciro n’iterambere». Kuri  iyo  tariki  ya  mbere Gashyantare  2013,  mu rwego  rw’Igihugu  hazaba  umuhango  wo  gushyira indabo ku gicumbi cy’Intwari   z’Igihugu. Mu Gihugu hose, Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku rwego rw’imidugudu.



8.  Inama y’Abaminisitiri yemeje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rifasha kutibeshya ku  byangombwa  biranga  abanyamahanga  binjira  mu  Rwanda.  Iryo koranabuhanga  ryitwa  mu  rurimi  rw’icyongereza  „BIOMETRIC  DATA CAPTURE“.

9.  Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:

    MURI SERIVISI ZA MINISITIRI W’INTEBE

-  Bwana  MURENZI  Joseph: Ushinzwe  gusesengura inyandiko  za  Politiki na  gahunda z’Ubukungu  mu  byerekeye  Ibikorwa  Remezo  mu  Ishami rihuza Ibikorwa bya Guverinoma;

    MURI ZA MINISITERI

-  Bwana  NIYITEGEKA  Jean  Pierre:  Umuyobozi  w’Ishami  rishinzwe Imibereho Myiza, Politiki, Amategeko n’Ubutabera muri MINEAC;

-  Bwana  MANIRARORA  Jean  Bosco:  Umuhuzabikorwa  Wungirije w’Ubunyamabanga bushinzwe Abunzi muri Minisiteri y’Ubutabera;



    MURI OFISI Y’IGIHUGU Y’AMAPOSITA

-   Madamu  MUKABERA  Marie  Grace:  Umuyobozi  w’Ishami  rishinzwe Kubitsa no Kubikuza kuri Konti z’Iposita;

-   Bwana  TWAGIRIMANA  Barthazar:  Umuyobozi  ushinzwe  Abakozi n’Ubutegetsi;



    MU KIGO CY’IGIHUGU CYO KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE /REMA

-  Bwana  DUHUZE  Remy  Norbert:  Umuyobozi  w’Ishami  rishinzwe Amabwiriza agenga Ibidukikije no Kurwanya Ibihumanya Ibidukikije;

-   Bwana  MUNYAZIKWIYE  Faustin:  Umuyobozi  ushinzwe gukurikirana Imihindagurikire  y’Ikirere  n’Inshingano  Mpuzamahanga  mu  byerekeye Ibidukikije;

-   Madamu  TUSHABE  Rachael:  Umuyobozi  w’Ishami  rishinzwe Ubukangurambaga n’Ingamba zo kwita ku Bidukikije;

-   Madamu BUSOKEYE  Marie  Laetitia:  Umuyobozi  w’Ishami  rishinzwe Ubushakashatsi, Igenamigambi no Guteza imbere Ibidukikije;

-   Bwana MULIGO  Godfrey  Patrick:  Umuyobozi  w’Ishami  rishinzwe Ubutegetsi n’Imari;

-  Bwana NTAGANDA Vénuste: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyerekeye Amategeko.

10. Mu Bindi

Minisitiri  w’Urubyiruko,  Itumanaho,  Isakazabumenyi  n’Ikoranabuhanga yamenyesheje  Inama  y’Abaminisitiri  ko  igikorwa  cyo  kwandika  ikarita z’ikoranabuhanga  mu  Itumanaho  rya  Terefoni  zigendanwa  kizatangizwa  ku mugaragaro  tariki  ya  4  Gashyantare  2013  kigasozwa  tariki  ya  31  Nyakanga 2013.  Gahunda  yo  gushyira  mu  bikorwa  iryo  yandika  ndetse  n’amabwiriza agenga icyo gikorwa azaba yashyizwe ahagaragara mbere y’uko gitangizwa ku mugaragaro.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

MUSONI Protais

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment