Bang Media

Shakisha

King James Arashima Imana Ibyo Yagezeho


Umuhanzi King James arashimira Imana kubyo yagezeho uyu mwaka dusoza wa 2012 kandi anasezeranya abafana be ko agiye gushyira imbaraga mubyo akora kurushaho.

Ibi yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yishimiraga ibyo yagezeho muri 2012; dore yanabaye umuhanzi w’Umunyarwanda wegukanye igihembo gikomeye cya Primus Guma Guma Superstar cya 2012 cyari kibaye ku nshuro ya kabiri.

Si ibi gusa yagezeho kuko muri 2012 yanabonye kontaro na sosiyete y’itumanaho ikorera mu Rwanda, iyo ni Airtel; aho ayikorera ibikorwa byo kwamamaza; ubushize ubwo yajyaga gutaramira abatuye Musanze King James yagiyeyo ari mu ndege ya kajugujugu.

King James ni Muntu Ki

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment