Bang Media

Shakisha

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Zikomye Abayobozi ba M23


Kuwa kabiri w’iki cyumweru, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi bakuru ba M23 babashinja ko bakoresha abana bato mu gisirikare.

Col. Sultani Makenga nawe ni umwe mu baherutse gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Photo/Internet
Col. Sultani Makenga nawe ni umwe mu baherutse gufatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Photo/Internet

Abo iki gihugu cy’igihangange ku isi cyashyiriye ho ibihano ni Baudoin Ngaruye na Innocent Kaina bari mu nzego zo hejuru z’igiririkare cya M23.

Uretse kuba aba bagabo bashinjwa gushora abana bato mu bikorwa bya girikare, barashinjwa no kuba mu buyobozi bw’umutwe wa M23 ushinjwa kuba warigometse kuri Leta, ndetse ngo ukaba ukomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki cyegeranyo gishinja aba bagabo uko ari babiri, Amerika ivuga ko uwitwa Ngaruye yinzija (nta kubabarira) aba bato mu gisirikare, ndetse hakabaho n’igihe bapfa cyangwa bagafatwa ku ngufu; ibi kandi bihabanye n’amategeko mpuzamahanga.

Kubera ibyo bashinjwa, Baudoin Ngaruye na Innocent Kaina bashyizwe no ku rutonde rw’abantu batemerewe kugira aho batarabukira ndetse bitegekwa ko n’imitungo yabo ishobora gufatirwa.
Umuyobozi muri Amerika, ushinzwe ibyo gufatira imitungo y’abantu bamwe na bamwe baba bakekwaho ibyaha mpuzamaganga, Adam Szubin yagize ati “Ngaruye na Kaina ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu kwinjia abana mu gisirikare no guteza amakimbirane mu burasirazuba bwa Congo.”
Uretse aba babiri bafatiwe ibi bihano, mu kwezi kw’Ugushyingo, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zategeko Umuyobozi w’Umutwe wa M23 mu bikorwa bya girikare Col. Sultani Makenga nawe afatirwa ibihano.
Igikorwa nk’iki cyo gufatira ibihano abayobozi bakuru b’umutwe wa M23 kiba kivuze ko abahanwe batanemerewe gukorana ubucuruzi ubwo aribwo bwose n’Abanyamerika.
©AFP
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment