Bang Media

Shakisha

M23 Ntiteganya Gushinga Leta ya Kivu


Bamwe bakunze kuvuga ko Umutwe wa M23 uzashirwa ari uko wigaruririye uduce twa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo twa Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, maze ugahita ushinga Igihugu cyigenga cyitwa Kivu.

Aba ni bamwe mu barwanyi ba M23. Bertrand Bisimwa ati “N’ubunddi sitwe twatangije intambara. Ibiganiro nibinanirana Abanyekongo nibo bazihitiramo icyo gukora.” Photo/The Times
Aba ni bamwe mu barwanyi ba M23. Bisimwa ati “N’ubundi sitwe twatangije intambara. Ibiganiro nibinanirana Abanyekongo nibo bazihitiramo icyo gukora.” Photo/The Times
Ibi ariko Umuvugizi wa M23 Bertrand Bisimwa yabiteye utwatsi avuga ko icyo ataricyo barwanira. Ni mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru The Dairy Monitor mu cyumweru gishize ubwo bamubazaga icyo baharanira n’icyo barwanira.
Umunyamakuru yaramubajije ati“Hari abavuga ko mushaka kwiyomora kuri Congo mugakora Igihugu cyanyu cyitwa Kivu, mubivugaho iki?”
Mu gusubiza iki kibazo Bisimwa yagize ati “Twebwe nka M23, ntidushishikajwe no gushinga igihugu cyitwa Kivu nk’uko babidushinja. Twemera ko ibyo ari amahitamo y’abaturage kuko nibo ubwabo bashobora kwihititamo uko bayoborwa. Ahubwo mbona ikibazo gifitwe na Leta ya Kinshaka kuko iyo uberetse ibitagenda bagerageza kuguhimbira ibinyoma.
Ari ibyo gushinga Leta ntitwashinga Leta ingana urwara (ntoya), icyo turwanira kirumvikana kandi kirasobanutse, turashaka ko Guverinoma ya Kinshasa yumva kandi ikarengera abaturage. Ibyo duharanira ni inyungu rusange z’igihugu ntabwo ari iz’agace kamwe, duhora dusaba ko imiyoborere mibi ikosorwa.
Kugirango mvugishe ukuri ndetse birusheho kumvikana navuga ko Congo isa n’igihugu kitabaho; dufite igihugu cyuzuye ubutunzi butaba ahandi, ariko ntitwe ba mbere bababaje ku isi. Ibi turasahaka ko birangira. Iyo rero Leta uyibwiza ukuri, ikanga ikavunira ibiti mu matwi ndetse ikabura igisubizo, idushinja ko dushaka kurema igihugu cyacu kandi atari byo.”
Dufite Intwaro zirenze izikenewe.
Abajijwe umubare w’intwaro bafite n’aho bazikura, Umuvugizi wa M23 yabwiye Ikinyamakuru The Dairy Monitor ko intwaro bazikuye mu gisirikare cya FARDC. Yagize ati “Buri wese azi neza ko abasirikare ba M23 bavuye mu ba Leta, rero bazanye intwaro zabo.
Abasirikare bakuru bose dufite bari basanzwe ari abayobozi bo mu nzego zo kejuru muri FARDC, bajya kuza bazanye n’abo bayoboraga ndetse n’ibirwanisho byabo; bizwi neza kandi ko ubwo twagendaga turwana n’abasirikare ba leta twabakubitaga incuro tukabaka intwaro zabo.
Urugero rwa hafi nabaha ni uko, ubwo twafataga Goma mu minsi ishize, twaguye ku ntwaro nyinshi za rutura, ikibabaje n’uko bibaye ngombwa ko tuzikoresha isi yose yatera hejuru ivuga ko twazihawe n’u Rwanda.
I Goma twahakuye ibisanduka binini (containers) 33 byuzuye imbunda nini za rutura. Mbese muri make dufite intwaro zirenze izikenewe, ntabwo dukeneye gusaba ubufasaha mu baturanyi bacu; twagasabye ubufasha u Burundi, Uganda cyangwa u Rwanda ariko twazibonye bitworoheye ubwo twarwanaga na Leta.”
Ibiganiro nibyanga muzongera gushoza intambara?
Azubiza iki kibazo Umuvugizi wa M23 yagize ati“Erega intego yavu si ugufata ibice bimwe na bimwe. Tuzi neza ububi bw’intambara ndetse duterwa agahinda n’intambara kuko tuziko abaturage barambiwe imirwamo.
Iyo intego yacu iba ari ugufata imijyi itandukanye ya Congo ntibyari kutunanira kuko dufite ubushobozi, gusa twizeye ko ibi biganiro turimo bizakomeza kugenda neza. Erega n’ubundi sitwe twatangije intambara. Ibiganiro nibinanirana Abanyekongo nibo bazihitiramo icyo gukora.”

UMUSEKE.COM
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment