Bang Media

Reba Video

Shakisha

Perezida Kagame Mu Baperezida ba Mbere Bakurikirwa kuri Twitter

Perezida Kagame aza ku mwanya wa kane n’abantu 92,971 bamukurikira kuri Twitter, mu gihe Perezida wa Misiri, Morsi uza ku isonga mu gukurikirwa na benshi, akurikirwa n’abantu 797 204.

Ku mwanya wa 2 hari Perezida Jacob Zuma, n’abantu 187 855, ku wa gatatu hakaza M.Marzouki wa Tuniziya ufite abamukurikira 100 260.

Abandi bari kuri urwo rutonde ni Perezida wa G.Jonathan wa Nigeria ukurikirwa n’abantu 48.497, hakazaho Jakaya Kikwete wa Tanzaniya n’abantu 43.126 ku mwanya wa gatandatu, ku wa karindwi haza Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n’abantu 10694, naho J.D.Mahama uyobora Ghana aza ku wa munani n’abantu 6943 , uwa cyenda ufitwe na Perezida wa Senegal M.sall ukurikirwa n’abantu 6,655 ; ku wa cumi ni Perezida wa Cote d’ivoire n’abamukurikira 5834.

Jeune Afrique kandi igaragaza ko umubare w’abakurikira Perezida Morsi wazamutse cyane mu ri iyi minsi, aho wavuye ku 74.232 mu mpera za Kamena ugera kuri 797.000 ku matariki 20 Ukuboza.
Yanagaragaje ko uru rutonde rwakozwe rukuwe mu rutonde rw’Abanyafurika 25 bakurikirwa cyane mu mbuga nkoranyambaga.

Jeune Afrique igaragaza ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari ku mwanya wa kane, mu bihe bishize yari ku wa gatatu.

Perezida wa Uganda n’u
wa Tanzaniya nabo bagaragara nk’abakubye kabiri ababakurikiraga kuva mu kwezi kwa Kamena.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego