Bang Media

Reba Video

Shakisha

U Bufaransa bwanze kohereza Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2012, Urukiko rwo mu Bufaransa rwanzuye ko rutagomba kohereza Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki ngo aze kuburanira mu Rwanda.

Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki. Photo/Internet
Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki. Photo/Internet

Leta y’u Rwanda yari yasabye ko uyu Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki yakoherezwa kuza kuburanira mu Rwanda kubera uruhare akekwaho kuba yaragize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana.

N’ubwo u Bufaransa bwanze kohereza Hyacinthe Nsengiyumva Rafiki unazwi ku izina rya John Muhindo, kuburanira mu Rwanda; Ubutabera bw’u Rwanda buvuga ko Nsengiyumva ari umwe mu bantu bagize uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa FDLR, ufatwa nk’umutwe w’Iterabwoba ndetse ukomeje kuyogoza ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nsengiyumva akurikiranywe ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ubugizi bwa nabi buteguye ndetse n’ibyaha ndenga-mipaka.

Ubutabera bw’u Rwanda ntibwahwemye gusaba ubw’u Bufaransa kohereza uyu mugabo wahoze ari Minisitiri w’umuryango muri guverinoma y’abatabazi; mu Rwanda ariko umwanzuro wemejwe kugeza ubu ni uko atazoherezwa mu Rwanda.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) bivuga ko, iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ubujurire rw’i Paris kivuga ko u Rwanda rutatanze ibimenyetso bihagije byatuma, uyu mugabo wahoze ari Minisitiri muri Guverinoma y’Abatabazi yoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Urukiko kandi rwavuze ko rutapfa kohereza Nsengiyumva, wahoze ari Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta ku ngoma y’abatabazi, kuburanira mu Rwanda kuko gusaba ko yoherezwa mu Rwanda byaba bifitanye isano n’inyungu za Politiki.

Nsengiyumva Rafiki watawe muri yombi tariki ya cyenda z’ukwa munani umwaka ushize (2011) na Interpol y’ u Bufaransa ashijwa kuba ku wa 9 Mata 1994 yarategetse Interahamwe kwica Abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya yo ku Nyundo ahahoze ari muri Perefegitura ya Gisenyi.

Icyo gihe bivugwa ko ariwe wayoboye inama yashishikarizaga izi Interahamwe kwica abari bahungiye aho ndetse ngo yanabasezeranyije kubaha intwaro zihagije ngo batsembe Abatutsi.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko, muri Gashyantare 1999, Rafiki ari hamwe na Col. Renzaho Tharcisse; wigeze kuyobora Perefegitura y’ Umujyi wa Kigali ndetse na Col. Aloys Ntiwirigabo bashinze umutwe wa FDLR ufite ibirindiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Nsengiyumva yigaragaje cyane mu bikorwa byo kwanga cyane Abatutsi, cyane cyane abari batuye muri Komini Kanama mu Cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi. Uyu mugabo ngo yaba ari we wabashije guhuza insoresore zo muri PSD zitwaga Abakombozi ndetse akanaziyobora mu bikorwa byo gutera ubwoba no kumenesha Abatutsi b’abagogwe. Aba ‘Bakombozi’ ngo nibo nabo baje kuvamo abicanyi ruharwa mu gihe cya Jenoside.

UMUSEKE.COM
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego