Bang Media

Reba Video

Shakisha


Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika Madamu Hillary Clinton, amerewe nabi cyane n’indwara y’igifu yatumye atagaragara mu ruhame kuva muri iki cyumweru gishize.

Nk’uko ngo byakomeje guhwihwiswa n’abantu benshi batandukanye, ngo Hillary Clinton wateganyaga kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika mu mwaka wa 2016 ngo ntabwo yongeye kugaragara cyane nyuma y’aho aviriye mu ruzinduko mu bihugu by’iburayi.

Umuvugizi wa leta Victoria Nuland yatangaje agira ati “Hillary Clinton ararwaye cyane yafashwe na virusi y’igifu kandi ni mbi cyane” yakomeje kandi atangaza ko nta yindi ndwara ikomeye cyane arwaye.

Hillary Clinton wari umaze iminsi mu ruzinduko mu bihugu by’iburayi, yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira mu gihugu cya Maroc nyuma y’aho afatiwe n’ubu burwayi butoroshye.

Nyuma yo gutorerwa kuba umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Hillary Clinton ngo yagerageje gusura ibihugu byinshi bitandukanye aho amaze gusura ibihugu bisaga 112. Bikaba bivugwa ko ari we munyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika umaze gusura ibihugu byinshi.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego