Bang Media

Shakisha

Umusifuzi yakubiswe n'abakinnyi arapfa


Ni umusifuzi wo kuruhande witwa Richard Nieuwenhuizen wasifuraga umukino w’abakinnyi bakiri bato (barimo n’umuhungu we) batabigize umwuga mu Ubuholandi, yakubiswe n’aba bahungu batishimiye imisifurire ye maze bukeye bwaho arapfa.

Abumvise iyi nkuru ngo batangajwe n’uburyo abo basore yasifuriraga bari hagati y’imyaka 15 na 16 bamukubise kugeza aho ajyanwa mu bitaro.

Aba basore bose bakaba baratawe muri yombi kuwa mbere nyuma yo gukubita uyu musifuzi mu mujyi wa Almere.

Ministre w’Imikino mu Ubuholandi yavuze ko bibabaje cyane kumva urubyiruko rukora ibintu nk’ibyo, asaba ko ibi bitazongera kuvugwa mu mukino yabo.

Nyakwigendera ngo buri cyumweru yasifuraga imikino y’abana kugirango arebe iterambere ry’umuhungu we nawe wari mu bakinaga kuri uwo munsi.

Mu buholandi ngo ni umuco ku babyeyi babishoboye gusifura imikino irimo abana babo, ariko nanone ngo si umuco ko aba bana bahindukira bagakubita ababyeyi babo.

Umuririmbyi Casimir Zao Zoba we yagize ati: ” Le Football ce n’est pas la guerre/ Umukino w’amaguru si intambara”

aol.sportingnews.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment