Bang Media

Shakisha

Zimwe mu Nkuru Nyamukuru Zaranze 2012

2012 yabaye ndende cyane mu makuru atandukanye, iki cyegeranyo gikubiyemo amakuru yavuzwe cyane muri uyu mwaka dusoza mu byiciro bitandukanye.

Byaravuzwe cyane mu mwaka ushize

Byaravuzwe cyane mu mwaka ushize

UBUTABERA

Ingabire yakatwiwe imyaka umunani

Nyuma y’amezi menshi aburana urubanza rwakurikiranywe na benshi cyane, Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, Umuyobozi w’Ishyaka FDU ritaremererwa gukorera yakatiwe gufungwa imyaka 8.

Lt Col Rugigana Ngabo yakatiwe imyaka 9 y’igifungo 

Muri Nyakanga 2012 Urukiko rukuru rwa gisirikare rwahamije Lt Col Rugigana ibyaha byo kugambanira igihugu no gushaka guteza imvururu mu gihugu bityo rumukatira igifungo cy’imyaka icyenda n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana y’u Rwanda.

Lt. Col. Rugigana Rugemangabo wakatiwe imyaka 9

Lt. Col. Rugigana Rugemangabo wakatiwe imyaka 9

Abanyamakuru Nkusi Agnes na Mukakibibi bagabanyirijwe igifungo

Kuwa 05 Mata Urukiko rw’ikirenga rwakatiye Uwimana Nkusi Agnes wari umuyobozi w’Ikinyamakuru Umurabyo  igifungo cy’imyaka ine rumaze kumuhamya ibyaha bibiri naho Mukakibibi Saidati rumukatira igihano k’imyaka itatu, rumaze kumuhamya icyaha kimwe.

Dr Leon Mugesera yagejejwe mu Rwanda

Ku itariki ya 24 Mutarama 2012 Saa tanu n’igice z’ijoro  ku isaha y’i Kigali nibwo Leon Mugesera yagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Ukuza mu Rwanda kwa Mugesera kwafashwe nk’intsinzi ikomeye mu kugirira ubutabera bw’u Rwanda icyizere.

Ntiyibazaga ko azagarurwa mu Rwanda

Ntiyibazaga ko azagarurwa mu Rwanda

Charles Ntakirutinka yavuye mu buroko

Kuwa kane tariki ya 1 Werurwe 2012 nibwo ubuyobozi bwa gereza ya Kigali  ikunze kwitwa ’1930′ bwarekuye umunyapolitiki Charles Ntakirutinka wari mu munyururu kuva muri Mata 2002.

Gacaca yarasojwe nyuma yo kuburanisha imanza hafi miliyoni ebyiri

Inkiko Gacaca ku rwego rw’igihugu zafunze imiryango ku tariki 16/06/2012; Domitila Mukantaganzwa yatangaje ko Gacaca yarangiye iciye imanza zigera kuri 1 951 388.

UBUZIMA

Byavuzwe ko Murekatete Zawadi bamusanzemo siringue, ipamba na gants bimumazemo imyaka 4

Muri uyu mwaka ushize inkuru ya Murekatete byavuzwe ko wabazwe, abaganga bakamusigamo ibikoresho byo kwamuganga birimo siringue, ipamba na gants bikamumaramo imyaka 4 ntizigera yibagirana.
Umwanda wakoze ku Muyobozi w’ibitaro bya Rwamagana

Dr Ndagijimana Claude yavanywe ku buyobozi bw’ibitaro bya Rwamagana azira umwanda wahagaragaye mu gihe Ministre w’Ubuzima yasuraga ibi bitaro mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere.

Gukuramo Inda byemewe hashingiwe ku ngingo enye

Mu kwezi kwa gatatu, Ministeri y’Ubuzima yashimangiye itegeko ryemerera uwatewe inda kuyikuramo hashingiwe ku ngingo enye. Iri tegeko kandi ryaje kwemezwa n’Umukuru w’Igihugu n’ubwo bitahwemye kurwanywa n’abantu ndetse n’imiryango itandukanye.

Nyiransabimana Vestine yabenze umusore amumenaho aside

Uyu mwaka wa 2012 ntuzigera wibagirana kuri NyiransabimanaVestine w’imyaka 36 y’amavuko wamaze amezi agera kuri atandatu arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK) kubera gutwikishwa acide na Twizeyimana Ephrem w’imyaka 27 wifuzaga ko amubera umugore.

Yangijwe cyane na Acide yasutsweho gusa uyu mwaka urangiye yarakize ndetse yaje kukora ubukwe n'umuhungu wundi bakundana.

Yangijwe cyane na Acide yasutsweho gusa uyu mwaka urangiye yarakize ndetse 
yaje kukora ubukwe n’umuhungu wundi bakundana.

UBUKUNGU

Rwangomba yagize icyo avuga ku ihagarikwa ry’inkunga zahabwaga u Rwanda

Kuwa 4 Ukuboza 2012 Minisiteri y’Ingabo, Imari n’iy’ububanyi n’amahanga ndetse n’iy’Imari n’Igenamigambi zasobanuriye intumwa za rubanda n’Abanyarwanda muri rusange ku kibazo cya Congo, ibiregwa u Rwanda, n’ingaruka bigira ku Rwanda. Icyo gihe  Minisitiri John Rwangombwa nawe yavuze ko guhagarika inkunga yagenerwa ga u Rwanda nta kintu kinini bizahungabanya ku bukungu bw’u Rwanda.

Ibiciro bya essence byarazamutse bigera ku 1,050Rwf

Kuva ku itariki ya 6 Ukwakira igiciro cy’ibikomoka kuri Petrole cyongeye kuzamuka mu Rwanda nanone bitewe no kuzamuka kwacyo ku isoko mpuzamahanga. Kuva icyo gihe kugeza n’ubu litilo ya lisansi iragura amafaranga 1050. Si ubwa mbere byari bibaye muri uyu mwaka kuko byahindakuritse incuro zigera muri eshatu.

“Agaciro Development Fund” katangiranye MILIYARI hafi ebyiri z’Amanyarwanda

Ni Abanyarwanda bake batumvise iby’iki kigega kigamije kwishakamo ubushobozi bwo guteza imbere igihugu hadategerejwe gusa inkunga y’amahanga, kuwa kane tariki 23 Kanama ubwo Perezida Kagame yagitangizaga kumugaragaro, abantu bashyizemo Miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda. Ibyo byarakomeje ku buryo hamaze kugeramo arenga Miliyari 20.

President Kagame atangiza Agaciro Dvt Fund

President Kagame atangiza Agaciro Dvt Fund

Ingengo y’imari y’umwaka 2012/2013 yageze kuri Miliyali 1,385.3

Ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko mu kwezi kwa 6 Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, John Rwangombwa yavuze ko amafaranga yose hamwe Leta iteganya kuzabona no gukoresha angana na Miliyali 1,385.3 akaba yariyongeyeho 16% ugereranije  nayari yateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2011/2012 angana na Miliyali 1,194.2.

Airtel yatangiye ibikorwa byayo ku mugaragaro

Sosiyete ya Airtel icuruza ibya telefoni zigendanwa yatangije kumugaragaro ibikorwa byayo muri Werurwe, Airtel yaje itegerejweho gufasha u Rwanda kugera kuri gahunda rwiyemeje ko mu 2016 ruzaba rwageze kuri miliyoni umunani z’abakoresha telefoni zigendanwa.

Turkish Airlines yatangije ingendo zayo mu Rwanda

Muri Gicurasi 2012 nibwo indege za Turkish Airlines zatangiye kugwa mu Rwanda. Dr. Temel Kotil, Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Turkish Airlines ati: “ u Rwanda ni icyerekezo cyiza kuko ari mu mutima wa Africa, twahazanye indege zacu kubera kandi amahoro n’iterambere biri kwihuta, ndetse ariko n’umubano mwiza uri hagati ya Turquie n’u Rwanda”.

Minisitiri w'intebe (hagati) niwe watangije ibikorwa bya Airtel ku mugaragaro

Minisitiri w’intebe (hagati) niwe watangije ibikorwa bya Airtel ku mugaragaro

Ububanyi n’Amahanga

President Kagame yahawe igihembo cya “Africa Peace personality of the year”

Mu mpera z’ukwezi kwa 10 nibwo Rorisang Molefe watorewe kuba Miss University Africa yashyikirije President Kagame igihembo cya “Africa Peace personality of the year” yagenewe kuwa 19 Ukwakira 2012.

U Rwanda rwinjiye mu kanama k’umutekano ka UN

Ku mugoroba wo kuwa  18 Ukwakira nibwo Inama rusange y’umuryango w’abibumbye yatoreye ko u Rwanda rwinjira mu kanama k’umutekano k’uyu muryango nk’umunyamuryango uzamaramo imyaka ibiri kuva muri Mutarama 2013.

Paul Kagame yasuye Massachusetts Institute of Technology

Ku wa 20 Nzeri 2012 President Paul Kagame yasuye Kaminuza  ya Massachusetts Institute of Technology iherereye ahitwa Cambridge muri Leta ya Massachusetts, USA. Massachusetts Institute of Technology ni Kaminuza yatangiye mu 1861 ikaba iza kwisonga mu zindi zose ku Isi mu gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Kagame yasuye Abanyarwanda baba mu gihugu cya Uganda

Mu ruzinduko rw’ iminsi itatu Paul Kagame yagiriye mui Uganda, muri  Mutarama 2012 yagize umwanya wo kubonana n’abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Afrika yunze ubumwe

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu kwezi kwa Mutarama yagiye i Addis Abeba muri Ethiopia ku aho yitabiriye inama ya 18 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na guverinoma y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

President Kagame ashimirwa na Miss Rorisang Molefe
President Kagame ashimirwa na Miss Rorisang Molefe

IBYAVUZWE CYANE MU MAHANGA
DRC: M23 yafashe umujyi wa Goma

Hari tariki 20 Ugushyingo ubwo inyeshyamba za M23 zirukanaga ingabo za Leta ya FARDC zikagenzura umujyi wose wa Goma n’inkengero zawo, hafi ndetse yo gusumira uwa Bukavu. Kwemera kumva aba barwanyi nibyo byatumye barekura Goma nyuma y’iminsi 12 bawufite basubira inyuma.

Abarwanyi ba M23 mu byishimo nyuma yo gufata Goma
Abarwanyi ba M23 mu byishimo nyuma yo gufata Goma bataje gutindamo

Kagame yashimangiye ko nta bufasha u Rwanda ruha M23

Mu kiganiro mpaka kuri Politiki n’ibindi (BBC Hard Talk) gica kuri Television ya BBC, cyabaye mu Nyakanga President Paul Kagame yabajijwe ibishinjwa u Rwanda ko rufasha umutwe wigometse kuri Leta ya Kinshasa wa M23 aratsemba atanga ibimenyetso ko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rwafasha M23.

Barack Obama yatsindiye Manda ya kabiri.

Mukwezi kwa 11 nibwo President Obama yatorewe kuyobora USA ku nshuro ya kabiri, atsinze mukeba we Mitt Romney mu matora.

Neil Armstrong yitabye Imana

Mu mpera z’Ukwezi kwa Munani nibwo Neil Armstrong wabaye umbere wakandagiye ku kwezi yitabye Imana. Perezida Obama wa USA yavuze ko Armstrong yari Imwe mu ntwari za mbere za Amerika, uretse gusa by’iki gihe ahubwo by’igihe cyose.

Obama na Madam bishimira intsinzi.
Obama na Madam bishimira intsinzi.

Bamwe mu ba Perezida b’Afurika baryamiye ukuboko kw’Abagabo

John Atta wari Perezida wa Ghana yitabye Imana,

Perezida wa Guinea Bisau Malam Bacai Sanha biba uko

Uwari Perezida wa Malawi Bingu wa Mutharika


Burundi: Petero Nkurunziza yababariye imfungwa zirenga 10 000

Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza kuwa kabiri tariki 26 Kamena yasinye iteka riha imbabazi abagororwa barenga 10 000 mu gihe bitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 U Burundi “bwikukiye” nkuko babivuga.

François Hollande yatorewe kuyobora u Bufaransa

Mu kiciro cya kabiri cy’amatora, cyabaye muri Gicurasi uyu mwa François Hollandeniwe watorewe kuyobora Bufaransa nyuma yo gutsinda kumajwi 52% kuri  48% ya Nicolas Sarkozy.

Vladmir Putin yongeye kuba Perezida w’u Burusiya

Uyu mugabo ubusanzwe ugaragara nk’umunyabukana n’ubukaka , byatunguye benshi kubona amarira amushoka ku matama amaze kubwirwa ko ariwe wongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’ Burusiya muri Werurwe 2012.

ANDI MAKURU YAVUZWE CYANE MU RWANDA

“Turi ba bandi badashobora gukomwa imbere” – Paul Kagame

Ku itariki ya 20 Ukuboza 2012; Umuryango FPR Inkotanyi wizihije Isabukuru y’Imyaka 25 umaze uvutse, icyo gihe Chairman w’uwo muryango akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko FPR ari umuryango usashobora gucika intege no gukomwa imbere.

Minisitiri Inyumba yaratabarutse

u Rwanda rwababajwe cyane n’urupfu rwa Minisitiri INYUMBA Aloisea  witabye Imana kuwa 6 Ukuboza 2012, azize indwara ya Cancer mu muhango wo kumushyingura Perezida Paul Kagame yavuze ko Inyumba Aloisea yazize gukunda akazi, igihugu, n’abagituye.

Inyumba yatabarutse umusanzu we ugikenewe
Inyumba yatabarutse umusanzu we ugikenewe

U Rwanda rufasha Congo, Congo ikarega u Rwanda

Kuwa 4 Ukuboza 2012 Minisiteri y’Ingabo, Imari n’iy’ububanyi n’amahanga ndetse n’iy’Imari n’Igenamigambi zasobanuriye intumwa za rubanda n’Abanyarwanda muri rusange ku kibazo cya Congo, ibiregwa u Rwanda, n’ingaruka bigira ku Rwanda. Icyo gihe Gen. Kabarebe yavuze ko u Rwanda rufasha Congo, Congo ikarega u Rwanda.

Inama ya 10 y’Umushyikirano yavugiwemo byinshi 

Hagati mu kwezi kwa 12 habaye inama ya cumi y’igihugu cy’umushyikirano yayobowe na Perezida Kagame igahuza abantu basanga 950. Ku munsi wa mbere abanyarwanda bari bahari n’abakurikiranaga bariniguye bavuga ibibazo bitandukanye. Ku munsi wa kabiri hafashwe imwe mu myanzuro, inama n’ibitekerezo

FDLR yateye u Rwanda iciye Cyanzarwe

Kuwa 27 Ugushyingo, ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda biri ahitwa i Muti mu Murenge wa Cyanzarwe byatewe n’abarwanyi ba FDLR. Icyo gihe n’ingabo z’u Rwanda zemeje ko abarwanyi batandatu ba FDLR baguye mu mirwano. Byavuzwe kandi ko haba hari abarwanyi 6000 ba FDLR bitegura gutera u Rwanda.

Theogene Turatsinze wigeze kuyobora BRD yiciwe muri Mozambique

Turatsinze, umunyarwanda wari umushoramari mu gihugu cya Mozambique aho yari yashatse yiciwe i Maputo mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi, imihango yo kumushyingura yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Abadepite batoye itegeko ryo kumva ibivugirwa kuri Telephone

Ku itariki ya 6 Kanama 2012, ni bwo abagize inteko nshingamategeko umutwe w’abadepite 72 bari mu nteko batoye itegeko rijyanye n’igenzurwa ry’itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga. Iyi ngingo ikaba yaragarutsweho cyane n’abantu.

Ibarura rusange rya kane ryerekanye ko u Rwanda rutuwe na miliyoni zirenga 10

Kuwa wa 16 Kanama mu gitondo kare kwa Perezida Paul Kagame babaruwe muba mbere. Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyerekanye ko u Rwanda rutuwe n’abantu basaga miliyoni 10, mu gihe mu ibarura rya 2002 rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 8.

Carnegie Mellon University yatangiye gukorerera Rwanda

Iyi Kaminuza iri mu zikomeye ku Isi mu byerekeranye n’ikoranabuhanga n’itumanaho yatangije ishami ryayo mu Rwanda. Carnegie Mellon University yatangiranye n’abanyeshuri 26 bagiye gukora ikiciro cya gatatu cya Kaminuza “Masters” mu ikoranabuhanga n’itumanaho.

Celestin Rwigema yatowe mu bazahagararira u Rwanda muri EALA

Inteko ishinga amategeko imitwe yombi  muri  Gicurasi, yatoye abadepite icyenda bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), muri aba Pierre Celestin Rwigema wahoze ari Ministre w’Intebe akaba yatowe.

Nyuma yo gutaha yaje koherezwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y'Akarere (EALA)
Nyuma yo gutaha yaje koherezwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Akarere (EALA)

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana yabujije abakozi gutanga amakuru

Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Rwamagana yabujije abakozi kuvugana n’itangazamakuru ku bikorerwa muri ibyo bitaro kandi nawe ntajya agira icyo aritangariza.

President Kagame yazamuye amapeti bamwe mu basirikare bakuru

Muri Mata uyu mwaka President Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, yazamuye mu ntera zo hejuru bamwe mu basirikare b’ingabo z’u Rwanda, RDF. Umwe yagizwe Lt Gen (Uwari Gen Major  Karenzi Karake), Batandatu bagirwa Gen Major, naho abari ba Colonel 16 bagirwa Brig. General.

Abana b’ingagi 19 bahawe amazina

Kuwa gatandatu tariki  16/6/2012 Kinigi, mu majyaruguru habereye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi bagera kuri 20, uyu muhango w’itabiriwe n’abantu batandukanye  ndetse n’ibinyamakuru bitandukanye bituritse mu mpande zose z’isi.

IMYIDAGADURO

Umuhanzi Hirwa Henry yitabye Imana

Abakunzi ba Muzika Nyarwanda ntibagirwa urupfu rw’Umuhanzi Hirwa Henry witabye Imana kuya mbere Ukuboza arohamye mu Kiyaga cya muhazi. Hirwa yashyinguwe kuwa 5 Ukuboza 2012 n’imbaga y’abantu batandukanye.
Hirwa yatabarutse akiri muto
Hirwa yatabarutse akiri muto

P-Square yataramiye mu Rwanda 

Mu Ukuboza, ubwo hizihizwaga isabukuru y’Imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi, hatumiwe abaririmbyibo muri Nigeria bagize itsinda tya P-SQUARE maze bataramira abantu barimo na Perezida Kagame. Iki gihe Jose Chameleone w’Ibuganda nawe yari yararitswe.

Mani Martin yakoze amateka muri Serena Hotel

Hari mu kwezi kwa Cumi ubwo Mani Martin wamurikaga Album ze ebyiri, yahuruje imbaga Salle ya Serena Hotel  iruzura gucuruza amatike birahagarikwa.

U Rwanda rwongeye kubona Miss

Nyuma y’Imyaka itatu umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda uriho Bahati Grace, byabaye ngombwa ko hatorwa undi kuwa 1 Nzeli 2012 ariwe Kayibanda Mutesi Aurore.

Bwa mbere muri Africa ‘Dinner en Blanc’ yabereye i Kigali

Dinner en Blanc’ ni igikorwa ngaruka mwaka kimenyerewe mu mujyi ikomeye nka Montréal, Québec, Chicago, Philadelphie, Singapour, Sydney by’umwihariko Paris. Uyu mwaka bwa mbere cyabereye muri Africa, i Kigali.

Orchestre Impala yarisannye itangira ibitaramo

Nyuma yo kubura batanu muri barindwi bari bagize Orchestre Impala, hari hashize imyaka 18 Impala zitarongera gutarama ariko indirimbo zabo nka “Anita”, “Iby’Isi ni amabanga”, “Amavubi”, “Urwererane” n’izindi zigikunzwe n’Abanyarwanda benshi zongeye kumvikana zicurangwa nabo kuwa 25 z’ukwa Munani muri Serena.
King James niwe wegukanye PGGSS II

Mu mpera z’ukwezi kwa Karindwi Umuhanzi wa RnB Ruhumuriza James niwe wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstarryari  rimaze amazi ane rihatanirwa n’abahanzi batangiye ari 20.

Jason Derulo yashimishihe abafana I Kigali

Umunyamerika Jason Derulo waje I Kigali aje gusoza ibirori bya PGGSS II; icyo gihe benshi mu bafana baganiriye n’Umuseke.com bemeje ko uyu muhanzi ageze kuri Scene agatangira kuririmba bumvise itandukaniro. Bavuze ko muzika ye, ibyuma, ijwi, imbyino byari binogeye amatwi n’amaso, gusa banenze ko yamaze umwanya muto (iminota igera kuri 40).

King James yegukanye ibikombe 4 muri Salax Awards

Ku wa gatandatu tariki 31 Werurwe nibwo abahanzi bakoze neza mu mwaka wa 2011 bahembwe mu mihango ya Salax Music Awards ku nshuro ya kane. Umuhanzi King James niwe wigaragaje nyuma yo kwegukana ibihembo bine wenyine.

King James na Jay Polly barahatanye karahava ariko birangira King James yegukanye igikombe
King James na Jay Polly barahatanye karahava, birangira King James yegukanye intsinzi

Sentore Athanase umubyeyi wa Masamba yitabye Imana

Umusaza Sentore Athanase yitabye Imana kuwa Gatatu tariki 21 Werurwe mu bitaro bya Fortis Hospital byo mujyi wa Mumbai mu Buhinde. Uyu musaza ntazigerera yibagirana mu bitekerezo bya benshi gore ko yagize uruhare mu gukomeza no guteza imbere umuziki n’umuco nyarwanda.

Kanumba yapfuye amarabira

Nyakwigendera Steven Charles Kanumba, umukinnyi w’amafilm muri Tanzania yitabye Imana azize “Brain Concussion”  ashyingurwa kuwa 10 Mata 2012. Icyo gihe by’amarira adashira ku bakunzi be.

Icyamamare Whitney Houston yitabye Imana

Bacye cyane ku Isi ya muzika ni abatari baramwumvise, ninako byagenze mukwa kabiri bose bumva inkuru y’akababar y’urupfu rwe rutunguranye tariki 11/02/2012.

Whitney Houston yitabye Imana ku myaka 48, abakoresha ibiyobyabwenge bayitondera kuko bivugwa ko aribyo yazize
Whitney Houston yitabye Imana ku myaka 48, abakoresha ibiyobyabwenge bazirikane ko ari bibi kuko bivugwa ko aribyo yazize

Eddy Kamoso yateye inda uwo yayoboraga mu itorero

Mu ntangiro z’Umwaka dutangiye kandi, abakunzi b’injyana ya gospel ntibazigera bibagirwa uburyo Eddy Kamoso yavuzweho gutera inda uwo yayoboraga mu itorero.

Igitaramo cya East African Party cyatangije umwaka wa 2012 cyari karahabutaka

IYOBOKAMANA

Mu ntangiriro z’uyu mwaka havuzwe ukutumvikana kw’abayobozi b’idini ya Islam mu Rwanda, nyuma y’itorwa rya Sheikh Gahutu Abdul Karim mbere umwaka washize.
Uyu mwaka ujya gushira, Bombori bombori yumvikanye kandi muri ADPER Rwanda aho abapasitori bagiye bashyamirana, bamwe bavanwaho hajyaho abandi. Bivugwako bapfaga ifaranga.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yikomye cyane umushinga w’itegeko ryerekeranye no gukuramo inda hashingiwe ku ngingo enye.

Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi (Paapa) yagiye bwa mbere ku rubuga nkusanyambaga rwa Twitter atangira gutangaho ubutumwa

Paapa kuri iPad i Vatican
Paapa kuri iPad i Vatican

IMIKINO

Mu makuru y’imikino atazibagirana yaranze Ukuboza 2012 harimo ay’uko APR FC yatwaye igikombe cy’isabukuru y’imyaka 25 ya FPR-Inkotanyi. Amavubi akitwara nabi muri CECAFA 2012 muri uko kwezi kandi nibwo Jean Marie Ntagwabira yagabanyirijwe ibihano ahagarikwa imyaka itatu nyuma ya ‘scandal’ yo gutanga ruswa mu bakinnyi ngo atsinde ikipe ya Rayon Sports ubwo yatozaga Kiyovu.

Mu kwezi kwa cumi Mugenga Léonce “Rome” wakiniye Espoir Basketball Club yitabye Imana

Ntibizibagirana kandi ko Tariki 26 Nzeri Kubi Banga Levis wakiniye ikipe ya Kiyovu Sports yiciwe i Bujumbura.

Rayon Sports yasubiye ku ivuko i Nyanza


Muri Nzeri Rayon Sports yasubiye i Nyanza nyuma y’imyaka 26 iba mu murwa wa Kigali. Iri yimuka ryaravuzwe cyane ku bakunzi benshi cyane n’abadafana iyi kipe.
Rayon itaha byari nk'iyimukamisiri twumva kubera imbaga y'abayiherekeje
Rayon itaha byari nk’iyimukamisiri twumva kubera imbaga y’abayiherekeje

Rayon na Kiyovu zarakinnye ngo zivuze Sembagare

Tariki ya Mbere Nzeri Amakipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports yakinnye umukino wo gushaka amafaranga yo kuvuza Sembagare. Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 2-1.

Muri Nzeli kandi nibwo Karekezi Olivier yagiye gukina muri Tunisia mu ikipe ya Club Athlétique Bizertin.

Muri Nyakanga u Rwanda rwitabiriye imikino Olimmpiki i Londres ariko rutaha amara masa nta mudari n’umwe.

Muri Kanama habaye Impinduka zikomeye muri APR, ubwo hirukanwaga abanyamahanga n’abatoza b’abazungu. Eric Nshimiyimana wari warirukanwe ashinjwa amarozi aragarurwa, abakinnyi b’abanyarwanda bakiri bato bahabwa umwanya.

Isi yose muri Kanama 2012 yumvise cyane inkuru y’uko Lance Armstrong yambuwe amakamba ya Tour de France zirindwi yatwawe. Muri uku kwezi nibwo habaye imikino ya jeux Olympique yabeye I Londres mu Bwongereza u Rwanda rwarayitabiriye ariko rugaruka amara masa nta mudari n’umwe.
Muri Kanama kandi Espoir BBC yatwaye igikombe cy’akarere ka gatanu ikivanye i Kampala muri Uganda.
Muri Nyakanga 2012 nibwo ifashijwe cyane na Karekezi Olivire APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 7 naho muri Kamena Inzozi z’Amavubi zo kwerekeza muri CAN 2013 zirayoyoka nyuma yo gutsindwa na Nigeria 2-0.

Ukwezi kwa Gicurasi kuzitwa ukw’amateka ku ikipe y’igihugu amavubi kuko aribwo yatsinzwe ibitego byinshi muri uyu mwaka (5 – 1).

Abakunzi ba ruhago kandi bazirikana ko mukwa gatanu aribwo Patrick Mafisango umunyecongo wagizwe umunyarwanda agakinira Amavubi yitabye Imana azize impanuka muri Tanzania tariki ya 17 Gicurasi.

Mu kwezi kwa mbere kwa 2012 nibwo uwari umufatanyabikorwa wa Rayon Sports Albert Rudatsimburwa batangiye kutumvikana.

Icyo gihe kandi nibwo habaye “Scandal”  y’uwajyanye umukobwa muri Eritrea bakibanira mu cyumba mu gihe ikipe y’igihugu yari yaragiye gukina yaciye ibintu.

Umukobwa wajyanye n'Amavubi i Asmara muri 2011 atari umufana, ntabe Umuyobozi ntabe Umunyamakuru yavugishije benshi mu ntangiriro za 2012/ Photo N Majaliwa

Umukobwa wajyanye n’Amavubi i Asmara muri 2011 atari umufana, ntabe Umuyobozi ntabe Umunyamakuru yavugishije benshi mu ntangiriro za 2012/ Photo N Majaliwa

 Source: UMUSEKE.COM
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment