Bang Media

Shakisha

Abagore Babyibushye Bafite Uburenganzira bwo Gukundwa

Gafotozi wo mu gihugu cy’Ubutaliyani yafashe icyemezo cyo kugaragaza ko abagore bafite umubyibuho ukabije batagomba kwiheba no kwiyanga akaba akora ibi afotora aba bagore babyibushye cyane bambaye ubusa.


Kuri Yossi Loloi, w’imyaka 36 ngo kuba yaritabaje uyu gafotozi ngo nuko ari imwe ba garagaza imideri mu Butaliyani kandi akaba ari mu bagore beza muri iki gihugu akaba yarahimbye umushinga witwa FullBeaty afite intego yo kugaragaza ubwiza bwambaye ubusa bw’abo bagore babyibushye birenze ibikenewe.

"Nashakaga kugaragaza ubwiza buri kuri aba bagore kuko nashakaga kwerekana ko abagore bananutse atari bo bonyine beza natekereje ibi ndabyitondera kandi ngamije kurwanya ivangura n’ikundwakaza ry’abagore bananutse ugasanga ababyibushye barirengagijwe ntibakibukwa.’’.

Kuri Yossi Loloi, ngo umurimo we ni ubukorikori kandi avuga ko ngo uyu ari umukoro n’inshingano ze nk’umunyabukorikori kugira ngo agira ibyiyumviro ashyira mu bantu basobanukirwe ubwiza bwihishe mu bagore babyibushye. avuga ko hamwe na Fullbeaty azagaragaza ko abagore nabo babyibushye abafite uburenganzira bwo gukundwa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment