Bang Media

Shakisha

Abanyarwanda batahuka bazajya banyura mu ngando

Ibi bikazatangirana n’Abanyarwanda bamaze iminsi batahuka kuva uyu mwaka wa 2013 watangira biganjemo abaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Icyi cyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), hagamijwe gusobanurira Abanyarwanda batahuka gahunda z’igihugu no kubaha amakuru nyayo ku mpinduka mu nzego zose
z’iterambere ry’igihugu n’imibereho y’Abanyarwanda nyuma y’imyaka baba bamaze mu buhungiro.

Imibare y’abatahuka igaragaza ko abarenga 90% bakuru mu bataha ari bahunze 1994. Bityo nyuma y’imyaka 18 mu buhungiro basanga harahindutse byinshi mu nzego z’iterambere n’imiyoborere mu Rwanda.
Niyo mpamvua Minisiteri Ishinzwe Gucyura impunzi ngo igiye kujya ibanza kubigisha  kugira ngo nibagera mu miryango yabo bazabashe kugendera ku muvuduko umwe mu mikorere n’abandi banyarwanda basanze.

Ministeri yo gucyura Impunzi mu itangazo yasohoye ivuga ko izi ngando zizafasha aba banyarwanda bamaze imyaka myinshi hanze; Kugira imyumvire imwe n’abandi kuri gahunda z’igihugu mu iterambere, Kumenya impinduka zabaye mu buyobozi cyane cyane politike, gusobanukirwa n’uburenganzira bwabo nk’Abanyarwanda, kumenya gahunda z’iterambere ziriho n’ibindi.

Kuri ibi ngo hazongerwaho inyigisho zijyanye n’uburere mboneragihugu nk’uko zisanzwe zitangwa n’ itorero ry’igihugu ku byiciro by’Abanyarwanda bitandukanye.

Izi ngando ngo zizaha umwanya aba banyarwanda kubaza ibibazo no kumenya byinshi bifuza kumenya ku gihugu cyabo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment