Bang Media

Shakisha

Abasenateri b’Abanyamerika bashimye iterambere ry'u Rwanda


Kuwa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2013 i Kigali, Perezida Kagame yahuye n’itsinda ry’Abasenateri b’Abanyamerika b’Abademokarate ndetse bari kumwe n’abagize inteko ishinga amategeko y’Amerika batatu aho baganiriye ibijyanye no kunoza ubuhahirane n’ubucuruzi.

Aba bagize inteko y’Amerika bashimye uburyo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kwiyubaka ndetse n’ibyagezweho muri rusange.

Senateri Jim Inhofe uri muri komite y’ububanyi n’amahanga yagize ati “Perezida hano yakoreye byinshi igihugu cye. Ibyakozwe na Perezida Kagame yakoze ibyo abandi ba Perezida batari gushobora kugeraho. Turashaka gutanga umusanzu wacu dushoboye. U Rwanda ni icyitegererezo.”

Ku bijyanye n’umubano wa Leta Zunze Ubumwe n’u Rwanda, Senateri Jim Inhofe yongeyeho ati “Ubuhahirane ndetse no kunoza ibijyanye n’ubucuruzi ni inyungu zacu. Ntabwo ari mwebwe gusa mwungukira muri ubu buhahirane, muri rusange twese tubyungukiramo. Turifuza ko ubu buhahirane bukomeza.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yasobanuye ko intego y’uru ruzinduko rw’iminsi ibiri izi ntumwa zizakorera mu Rwanda rugamije kubereka neza uko u Rwanda ruhagaze ndetse no gushimangira ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko rwajemo Senateri Jim Inhofe uva i Oklahoma, Senateri John Boozman uva i Arkansas usanzwe uharanira ubuhahirane bunoze bw’Amerika n’Afurika.

Iri tsinda rizava mu Rwanda ryerekeza muri Afurika y’Uburasirazuba mu bihugu bya Ethiopia na Sudani y’Amajyepfo.

Foto: Urugwiro Village

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment