Bang Media

Shakisha

Abazahatanira Salax Awards batangajwe




Kuri uyu wa 18 Mutarama nibwo Ikirezi Group, itsinda ritegura itangwa ry’ibihembo ku bahanzi bitwaye neza buri mwaka ryatangaje abazahatanira ibi bihembo ku nshuro ya gatanu.

Nyuma y’ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu munsi, ari nabwo aba banyamakuru 57 batoye mu ibanga abo babona bahatana mu byiciro byateguwe. Ikirezi Group nibo mu ijoro ryo kuri uyu munsi batangaje abatoranyijwe nyuma yo kwegeranya amajwi.

Mu biheruka gutangwa, abatwaye ibihembo by’umuhanzi w’umwaka ni Tom Close (2008), The Ben (2009), Tom close (2010) na King James (2011).

Ubu muri buri byiciro abahanzi bazahatana ni aba bakurikira:

1.Best Male Artist
A. Ama-G The black
B. Kamichi
C. King James
D. Mani Martin
E. Urban Boys

2. Best Female Artist
A. Allioni
B. Knowless
C. Paccy
D. Queen Cha
E. Young Grace

3.Best New Artist
A. Allioni
B. Ama-G The Black
C. Bruce Melody
D. Jay –C
E. Queen Cha

4. Best Traditional Artist
A. Daniel Ngarukiye
B. Indangamirwa
C. Intore Tuyisenge
D. Mani Martin
E. Mr Focus

5. Best Afro Beat
A. Kamichi
B. King James
C. Mico da Best
D. Senderi international Hits
E. Uncle Austin

6.Best Hip Hop Artist
A. Ama-G The black
B. Bull Dogg
C. Fireman
D. Jay Polly
E. Riderman

7. Best RnB Artist
A. Bruce Melody
B. Christopher
C. Knowless
D. Mani Martin
E. Tom Close

8. Best Gospel Artist
A. Alarme Ministries
B. Bobo Bonfils
C. Dominic Nic
D. Pateint Bizimana
E.  Tonzi

9.Best Group
A. Dream Boys
B. Just Family
C. TBB
D. TNP
E. Urban Boys

10. Song of the year
A. Bagupfusha ubusa
B. Bibaye
C. Palapala
D. Take it off
E. Uruhinja

11. Best Album
A. Batatu ku rugamba – Urban Boys
B. Biracyaza – King James
C. My Destiny – Mani Martin
D. Ubumuntu – Kamichi
E. Uzambarize Mama – Dream Boys

12. Best Video
A. Bibaye
B. Byacitse
C. Komeza utsinde
D. My Destiny
E. Take it off

13. Diaspora recognition Award
A. Alpha Rwirangira – USA
B. Ben Kayiranga – France
C. Jali – Belgique
D. Meddy –USA
E. The ben

Amatora azakorerwa kuri SMSs no ku rubuga rwa Internet UMUSEKE.COM azatangira kuwa kabiri  tariki 22 Mutarama mu gitondo, naho imihango yo guhemba abo abakunzi ba muzika bazaba bahundagajeho amajwi yo ikazaba tariki 09 Werurwe uyu mwaka muri Serena Hotel.

Ibi bihembo bizaba bitangwa ku nshuro ya gatanu hakurikijwe abahanzi bitwaye neza mu mwaka wa 2012. Umwaka ushize ubwo kuwa 01 Mata 2012 hahembwaga abitwaye neza mu mwaka wa  2011 umuhanzi King James yatwaye ibihembo bine (Best male, Best R&B, Best Album na Artist of the year). Uyu muhanzi kuri iyi nshuro yagarutsemo mu byiciro bitatu mu bahatana.

Amatsinda n’abahanzi nka Knowless, Dream boys, Rider man, Kamichi, Indangamirwa nabo bari batwaye ibi bihembo umwaka ushize, ubu nabwo bongeye kugaruka mu bahatana kuko bakomeje kwitwara neza no mu 2012.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment