Bang Media

Reba Video

Shakisha

Agathon Rwasa yavanywe ku buyobozi bwa FNL

Nkuko tubikesha radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, uwari umukuru w’umutwe wa FNL (Forces nationales de libération) Agathon Rwasa, yamaze kuvanwa kuri ubu buyobozi.

RFI ikomeza ivuga ko ibi bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rikaba ryashyizweho umukono na umuyobozi wa Etat Major ndetse na Perezida mushya w’uyu mutwe rikaba risobanura ko kuva ku itariki ya 14 Mutarama Agathon Rwasa, atakiri umuyobozi wawo.

Agathon Rwasa, akaba amaze igihe nta makuru kuho yaba aherereye aho na buke mu butumwa bwe bwabashaga kuboneka bwari buri ku cassettes ariko ntawushobora kumuca iryera.

Mu mezi yashize, uyu mugabo akaba yaravuzwe mu bihugu nka Tanzaniya, Kongo Kinshasa, ndetse na Zambiya,ariko aha hose Leta y’Uburundi ikomejekumushakisha ikaba nta nahamwe yabashije kumufatira.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego