Bang Media

Reba Video

Shakisha

Amateka ya Hon. Tito Rutaremara


Hafi ubuzima bwe bwose; Hon. Tito Rutaremara yabaye muri politike; yayoboye akanama kashyizeho RPF mu mwaka wa 1987; ayobora akanama katunganije Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho; yabaye Umuvunyi Mukuru; aba Umudepite; none ubu ni Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kandi afatwa nk’inkingi ikomeye y’umuryango RPF Inkotanyi.

Senateri Tito Rutaremara avuga ko yavutse taliki 21 Ugushyingo 1944; avukira mu Karere ubu kitwa Gatsibo; Umurenge wa Kiziguro. Yavukiye mu muryango wifashije kuko se yari umwarimu nyuma aza kuba umukarani wa Leta; kandi iwabo bari boroye inka.

Tito Rutaremara avuga ko yize bimugoye kuko amashuri yari make mu gihe cye. Iyo agereranya igihe cye n’ubu; Muzehe Tito avuga ko abana b’ubu bafite amahirwe menshi.

“Sinzibagirwa igihe njya muri Interina i Nemba (Ruhengeri); icyo gihe twari abana 4 twari tuvuye mu gice cy’Uburasirazuba; twagenze iminsi 8 n’amaguru tuvuye i Kiziguro. Amashuri yisumbuye nayigiye kuri semineri ya Rwesero baza kunyirukana ndahava njya St. Andre; naho mpiga imyaka 2 banyirukana ku mpamvu za Politike. Naratashye ngeze mu rugo nsanga iwacu bahatwitse barangije bamfungira muri gereza ya Kibungo amezi 2; nyuma mfunguwe nahise mpungira i Bugande; ababyeyi banjye bari baragiye kera.”

Muzehe Tito Rutaremara avuga ko yabayeho nabi mu nkambi ya Cyangwali (Muri Uganda; aho batungwaga no guca inshuro.)

Senateri Tito yize muri kaminuza ya Cyambogo; ahita ajya mu gihugu cy’Ubufaransa aho yakomeje muri kaminuza ya Clermont Ferrand ndetse ahakorera Masters muri Geo-Physics.

Ubuzima bwe bwa Politike nyuma y’Amashuri

Mu mwaka wa 1980-1985; Tito Rutaremara yinjiye mu ishyaka rya Gikomunisti ryo mu Bufaransa; avuga ko bwari uburyo bwo kwiga imikorere y’amashyaka no kureba uburyo iyo mikorere yakwifashishwa kugira ngo Abanyarwanda bavanwe mu buhunzi.

Muri icyo gihe Rutaremara yari yarambuwe uruhushya rw’inzira (Passport) yari yarahawe na Uganda; ngo kuko ubutegetsi bwariho bwamushinjaga gukorana na National Resistance Movement (ishyaka rya Museveni).

Rutaremara yaje gusubira muri Uganda ubwo Yoweli Kaguta Museveni yari amaze gufata ubutegetsi; icyo gihe yahise ashingwa kuyobora Task force (Itsinda) ryo gushyira mu buryo RANU ari yo yaje guhinduka RPF-Inkotanyi mu Kuboza 1987.

Kuva RPF yatangira; Tito Rutaremara yaranzwe no kuba mu myanya ikomeye muri iryo shyaka; aho yabaye Umunyamabanga Mukuru.

 1987-1989: Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi  1989-1991: Komiseri ushinzwe ubukangurambaga  1991-1993: Umuhuzabikorwa wa Politike n’igisirikare  1993: Yazanye n’itsinda ry’abasirikare 600 bari muri CND (Inteko Ishinga Amategeko.)

Kuva Rutaremara yava mu Bufaransa ntiyongeye gukorera umushahara kugeza mu mwaka wa 1995; ubwo FPR yari imaze umwaka ifashe ubutegetsi.

Ibyagoye ubuzima bwa Sen. Rutaremara muri Politike

Iyo avuga ubuzima bwa politike; Muzehe Rutaremara ntubona ko yishisha cyane; abivuga nk’uvuga ubundi buzima busanzwe nubwo bigoye kumenya ko akubwiye ukuri kose ntacyo yizigamye.

Rutaremara yibuka ibihe Bizimungu yakuriweho icyizere (yirukanywe n’Inteko Ishinga Amategeko); kwirukanwa kwa Faustin Twagiramungu; Anastase Gasana; Patrick Mazimpaka na Pierre Celestin Rwigema.

“Sinavuga ko hari ibyari bigoranye cyane kuko ari bwo buzima bwa Politike; ariko ubwo (Pasiteri) Bizimungu yari Perezida wa Repubulika; byaraturuhije kuko yanze ko Inteko Ishinga Amategeko igenzura Guverinoma. Icyo gihe yanze (Perezida Bizimungu) gusinya itegeko ryahaga ububasha inteko kugenzura Guverinoma kandi hari ruswa ikabije cyane. Twari tumaze imyaka itatu hari ikibazo (crisis) dushaka ko avaho ariko bikanga kuko nta bwumvikane busesuye bwari mu Nteko Ishinga Amategeko; kandi yagombaga kuvaho habonetse amajwi y’ubwiganze bwa 4/5.”

“Twaragowe cyane kuko twashakaga imikorere ifututse izira ruswa; ariko abandi bashaka kwikorera ibyo bashaka. Icyo gihe kandi twari dufite abanzi benshi hanze y’igihugu; tunafite intambara twarwanaga muri Kongo.” Mu bindi Senateri Tito Rutaremara yakoze

 1995-2000: Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’inzibacyuho  2000-2003: Yayoboye komisiyo yo gushyiraho Itegeko Nshinga  2003-2011: Umuvunyi Mukuru  Ubu ni umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko

Tito Rutaremara yibuka uburyo bamwe mu baministri muri Leta y’inzibacyuho bateruraga amafaranga nta muntu uri bubaze aho bayajyanye. Ati “Tekereza Minisitiri; agahabwa amafaranga yo kubaka ishuri yarangiza ishuri akarigira irye. Uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga (Jean Marie Ndagijimana) yahawe imishahara y’Abambasaderi arangije ayashyira ku mufuka we ahita ahunga. Ruswa yari ikabije cyane.”

Ubuzima busanzwe bwa Tito Rutaremara

Iyo ugeze kwa Tito Rutaremara (I Kanombe haruguru ya Hoteli La Palisse i Nyandungu); ubona ko abayeho mu buzima buciriritse; aho yakirira abashyitsi (uruganiriro) usanga ari ahantu hasanzwe; televiziyo iciriritse na dekoderi ya Star-times.

Iyo umubajije impamvu ari mu buzima budakabije kuba buhenze kandi yararanzwe no kugira imyanya ikomeye; Muzehe Tito agusubiza atya; “Mfite ibihwanye n’umushahara mpembwa. Ikindi mfite abantu benshi nitaho kuko abana benshi bari mu mashuri. Ubwo se amafaranga nayakura hehe?”

Senateri Rutaremara nta mwana yigeze abyara; nyamara iyo ugeze mu nzu ye usanga amafoto y’abantu benshi; akavuga ko ari abana yareze. Ku wa 10 Mutarama 2013 ubwo umunyamakuru w’Izuba Rirashe yageraga mu rugo rwe; yahasanze uruhinja avuga ko rutaragira amezi abiri; akavuga ko ari umwana batoraguye bahitamo kumurera.

Tito yaba yarigeze umugore?

Iki kibazo usanga abantu benshi bakiganiraho kandi bakakivugaho mu buryo butandukanye; ariko uyu munyamakuru yakibajije Muzehe Tito maze asubiza muri aya magambo…

“Nashatse umugore mu mwaka wa 1974 ariko tuza gutandukana. Hari undi twabanye imyaka 10 witwa Danielle Gay (umuzungukazi) nawe turatandukana. Ubu hano mbana na Cecile.”

Tito Rutaremara ntabwo anywa inzoga nubwo kera yahoze asomaho; kandi nabwo agatoranya kuko yangaga ibisharira nk’urwagwa na Primus.

Nta dini abereye umuyoboke; ariko ngo aho atumiwe hose ajyayo; haba mu basilamu; abarokore; mu kiliziya n’ahandi.

Uko akoresha igihe cye

Inshuro nyinshi ava mu rugo saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo agiye muri Sena; ariko amasaha yo gutaha mu rugo aratandukanye cyane; kubera inshingano afite za Sena n’iz’umuryango RPF-Inkotanyi.

Nta mwanya agira wo gusura abantu ahubwo buri weekend aba ari mu bukwe aho asabira cyangwa agasabwa abana; cyane cyane abacitse ku icumu batagira ababyeyi.

Akunda kurya fromages n’amafiriti; mu myidagaduro agakunda kureba Filimi no kubyina; dore ko akiri muto yajyaga mu nzu babyiniramo.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego