Bang Media

Shakisha

Amerika Yamaganye Umugambi wa Bashar Assad Wo Kugarura Amahoro muri Syria

Amerika yamaganye umugambi w'amahoro washyizweho na Prezida Assad wa Syria, ivuga ko ari ugushaka kuguma k'ubutegetsi.

Umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga w'Amerika, Victoria Nuland yavuze ko ubutegetsi bwa Prezida Assad butakizewe kandi ko agomba kuva ku butegetsi.

Mw'ijambo rye ryambere yavugiye kuri television rigahita uwo mwanya kuva mu kwezi kwa gatandatu, Prezida Bashar al-Assad wa Syria yongeye kurega abarwanya ubutegetsi bwe ko ari abaterabwoba b'abanyamahanga.

Prezida Assad kandi yatanze icyo yita inzira y'igisubizo cya politike cyarangiza intambara iri mu gihugu cye.

Iryo jambo yarivugiye mu nzu bakiniramo inkinamico y'i Damasiko ku murwa mukuru aho abantu benshi bari bahari bamukomeraga amashyi.

Yavuze ko iyo nzira yabamo gutegura inama y'igihugu yo kwumvikanisha abanyasyria harimo no kwandika itegeko nshinga rishya.

Ariko yavuze ko adashobora kugirana imishyikirano n'abo yise ibikoresho by'abanyaburayi.
Benshi mu batavuga rumwe nawe bamaganye iryo jambo bavuga ko ntakirimo gifatika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment