Bang Media

Reba Video

Shakisha

Bimwe mu Byashimishije n'Ibitarashimije u Rwanda muri 2012

Ku cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2013; habaye umuhango ngarukamwaka wo gusengera igihugu. Minisitiri muri Perezidansi Venantie Tugireyezu; yagaragaje ibintu nyamukuru u Rwanda rwagezeho mu mwaka wa 2012 n’inzitizi rwahuye nazo; ndetse n’ibyifuzo muri uyu mwaka mushya.

Muri rusange; u Rwanda ngo rwaranzwe n’ituze n’umutekano bisesuye. Gusa; ngo rwanahuye n’ibihe bibi by’udutero-shuma tw’abarwanyi ba FDLR (utwo dutero twagabwe ubugira kabiri; mu Turere twa Rubavu na Burera).

Izindi nzitizi zabayeho mu bijyanye n’umutekano; ni uburyo u Rwanda rwakomeje gushinjwa n’Umuryango Mpuzamahanga kwenyegeza umuriro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo; ibi bikaba byaranatumye ibihugu bitandukanye bikomeye biruhagarikira inkunga.

Gusa icyo u Rwanda rushyize imbere ngo ni uguharanira umutekano mu gihugu imbere; mu karere; ndetse no ku isi muri rusange binyuze mu biganiro.

Nubwo umwaka ushize waranzwe n’ihungabana ry’ubukungu ku bihugu byinshi; ubukungu bw’u Rwanda bwo ngo bwazamutseho hejuru ya 7%.

Icyayi; ikawa; ubukerarugendo n’amabuye y’agaciro ngo byinjije amadolari y’Abanyamerika abarirwa hagati ya miliyoni 400 na 500.

Ishoramari naryo ngo ryarazamutse ku rwego ruhambaye; ku buryo byatumye u Rwanda rushyirwa ku mwanya wa 1 mu karere no ku wa 45 ku isi mu korohereza abashoramari.

Ikigega Agaciro Development Fund nacyo cyaratangijwe muri Kanama 2012 kikaba kimaze kwakira miliyari 26 z’Amanyarwanda.

U Rwanda ngo runashima Imana ko yarushoboje kubaka imihanda myinshi ya kaburimbo; ndetse rukaba rwaranabashije kugura indege ebyiri; zaje ziyongera ku zindi ebyiri rwari rwaraguze mu mwaka wa 2011.

Mu bijyanye n’uburezi; imibare igezweho iragaragaza ku u Rwanda magingo aya rufite abanyeshuri 276;629 biga muri za kaminuza n’amashuri makuru 32.

Ibi na byo ngo u Rwanda rubishimira Imana; kuko bihabanye kure n’uko ibintu byari byifashe mu mwaka w’1995; aho mu gihugu hariho kaminuza n’amashuri makuru 5 gusa; abigaga muri ayo mashuri ngo bari 32;000.

Ku rundi ruhande; ngo umwaka wa 2012 wasize hujujwe ibyumba by’amashuri 10;418 muri gahunda yo guteza imbere uburezi.

Naho mu buzima; Minisitiri Venantie Tugireyezu; yasobanuye ko hafashwe ingamba zikomeye zafashije mu guhangana n’indwara z’ibyorezo. Umubare w’impfu z’abana n’ababyeyi bapfa babyara nawo ngo waragabanutse.

Mu mwaka ushize; hanubatswe ibitaro by’Uturere bine. Nanone ngo Abanyarwanda begerejwe inkingo zitandukanye ubusanzwe zabonekaga mu bihugu byateye imbere gusa.

Ubuyobozi bw’u Rwanda ngo bunashimira Imana kuba yararinze u Rwanda ibyorezo nka Ebola byashegeshe ibihugu by’ibituranyi birimo Uganda; ndetse n’Icyorezo cya “Fievre Jaune” gisa n’icyashinze ibirindiro mu bihugu byo ku mugabane w’I Burayi na Amerika.

Minisitiri Venantie yakomeje avuga ko muri gahunda yo “kuremera urubyiruko” hahanzwe imirimo 104 itari iy’ubuhinzi cyangwa ubworozi.

Mu butabera; muri Kamena 2012; nibwo imirimo y’Inkiko Gacaca yasojwe. Inkiko Gacaca zasoje imirimo yazo zimaze guca imanza zisaga miliyoni 2. Leta y’u Rwanda ivuga ko iyo izi nkiko zitajyaho maze abakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakaburanishwa n’inkiko zisanzwe; byari gutwara nibura imyaka 100.

Mu bubanyi n’amahanga; u Rwanda rwagenderewe n’abakuru b’ibihugu byinshi; birimo u Burundi; Gabon; Uganda; Kongo Brazaville na Ethiopia.

U Rwanda nanone ngo rushimira Imana ko rwabashije gusubira mu Kanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (UNSC). Rwagaherukagamo mu mwaka w’1994; ari nawo wakozwemo amahano ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Usibye ibitero bya FDLR n’intambara zo mu burasirazuba bwa Kongo; u Rwanda rwanababajwe n’urupfu rw’uwari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango; Madamu Aloysia Inyumba; witabye Imana mu ntangiriro z’ukwezi gushize.

Muri rusange; u Rwanda rurasaba Imana kurufasha gukomeza kubakira ku byagezweho; hagamijwe kugera ku ntego rwihaye zikubiye mu Cyerekezo 2020.

Uwo muhango wo gusengera u Rwanda; wari witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame; n’izindi ntumwa zaje ziturutse mu mahanga; zirimo abasenateri 3 bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Izuba rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego