Bang Media

Shakisha

Bombori Bombori mu Ishyaka RNC mu Bubiligi

Amakuru ava mu Bubiligi avuga ko mu ishaka RNC ishyamba atarii ryeru aho abandi bayoboke baryo bashya baba bashaka kurisezeraho, ushyirwa mu majwi cyane ku kuba inyuma y’amacakubiri arangwa muri iri shyaka akaba ari Umuhuzabikorwa waryo mu gihugu cy’u Bubiligi Jean Marie Micombero.

Umuryango.com uvuga ko mu nama y’iri shyaka yateranye kuwa 5 Mutarama 2013 ikabera muri Sport Center iri kuri Av. Jean Dubrucq 120, 1080 Bruxelles mu rwego rwo gusuzumira hamwe ibibazo bivugwa muri iri shyaka cyane cyane mu buyobozi, hakaba haragaragajwe ko bamwe mu bayobozi b’iri shyaka aribo bari inyuma y’umwuka mubi urirangwamo.

Mu minsi ishize hakaba aribwo bamwe mu bari abayobozi b’iri shyaka beguye harimo abahuzabikorwa bo mu mijyi nka Anvers, Liege, Charleroi ndetse na Bruxelles kimwe n’abari muri Komite nkuru barimo Habimana Bonaventure ndetse na Nkubana Emmanuel.

Iyi nama ikaba yarabaye mu rwego rwo gukumira ko uyu mwuka mubi urangwa muri iri shyaka watuma hari abandi bayoboke barisohokamo nkuko byagenze ubushize.

Kugeza ubu ikibazo cya mbere cyugarije iri shyaka, akaba ari ukutizerwa n’ubuyobozi bwa Jean Marie Micombero Umuhuzabikorwa mu Bubiligi na Dr. Paul Murayi agizwe Uwungirije Umuhuzabikorwa mu Bubiligi kuri benshi bitwa ko baba muri iryo shyaka ari abatasi ndetse n’ikibazo cy’agasuzuguro kavugwa ku witwa Emmanuel Nkubana ndetse na Alexis Rudasingwa.

Kugeza ubu igice kivuga ko kitorohewe n’aka gasuzuguro ndetse no gukekwaho ubugambanyi kikaba ari igice kinjijwe mu ishyaka n’uwitwa Kazungu nawe wasezeye muri iri shyaka akaba ariwe Micombero yasimbuye k’Ubunyamabanga bukuru mu Bubiligi.

Ikindi kandi kivugwa na bamwe mu bashaka gusezera muri iri shyaka, bakaba bagaragza ko basanga ubufatanye RNC yari ifitanye na FDU bwaba bugenda buyoyoka byose bitewe n’umuyobozi wabo Micombero umaze kugaragarira andi mashyaka ya opposition nk’umuntu udashobotse.
Umuryango
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment