Bang Media

Shakisha

Bugesera-Abarokotse Jenoside batishoboye bahangayikishijwe n’amacumbi

Bugesera: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye bo mu Karere ka Bugesera baratangaza ko bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’amacumbi, bakaba basaba ubuyobozi bw’ako karere kubafasha, buri wese akabona aho aba.
 
Mu nteko rusange y’umuryango Ibuka mu Karere ka Bugesera yateraniye mu murenge wa Nyamata, abahagarariye uwo muryango mu mirenge igize ako karere bagaragaje bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye abarokotse Jenoside batishoboye. Ikiza ku isonga ni ikibazo cy’amacumbi, aho bamwe batarayabona, abandi akaba atuzuye, ariko hakaba na bamwe yasenyukiyeho.

Nk’uko byagaragajwe muri iyo nama, ngo mu mwaka ushize hubatswe amazu 96 atwara ingengo y’imari igera kuri miliyoni 300, muri uyu mwaka ngo hakazubakwa amazu 70 azatwara miliyoni zisaga 270 y’amafaranga y’u Rwanda, ariko ngo ikibazo ntikizaba gikemutse ku buryo bwa burundu, kuko hazaba hasigaye amazu 54 atarubakwa, hakiyongeraho 476 akeneye gusanwa. Aho ni ho ubuyobozi bw’umuryango Ibuka mu karere ka Bugesera buhera busaba ubufasha bwihuse.

Rwikangura John ukuriye uwo muryango muri ako karere yagize ati“Turifuza ko akarere nk’urwego rureberera abaturage muri rusange n’abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye by’umwihariko, ko bashakira amacumbi abatishoboye, aho kugira ngo nyuma y’imyaka 18 habe hari umuntu ukinyagirwa.”

Nkuko umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yabitangarije Imvaho Nshya, ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera na bwo bushishikajwe n’iki kibazo cy’amacumbi. Ngo hari gahunda yo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye binyuze mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, ndetse byaranatangiye, ariko hazanifashihwa imiganda y’abaturage n’abandi bafatanyabikorwa.

Yagize ati “gahunda ya mbere dufite uyu mwaka ni iyo kubakira abadafite amazu, ibyo kandi twarabitangiye, indi gahunda ni ugusana ayasenyutse hifashishijwe imiganda n’abafatanyabikorwa.”
Muri iyo nama hagaragajwe n’ikibazo cy’abashyizwe mu byiciro by’ubudehe nk’abishoboye, kandi mbere barishyurirwaga ubwishingizi bw’ubuvuzi n’ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye. Abo, barifuza ko byasubirwamo kuko ngo kubona amafaranga yo kwishyura ubwishingizi bw’ubuvuzi bibabereye imbogamizi ikomeye.

 Umuyobozi w’akarere ka Bugesera akaba yabagiriye inama y’uko bareba komite z’ubujurire mu mirenge kugira ngo ibyo bibazo bikosorwe. orinfor

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment