Bang Media

Shakisha

Dr Mugesera yafashe amasaha 3 asobanura ijambo ‘INYENZI’



Kuri uyu wa 21 Mutarama ku Rukiko Rukuru ku Kimihurura, wari umwanya wa Mugesera wo kwisobanura ku byaha bitanu aregwa. Yafashe amasaha agera kuri atatu agerageza gusobanura ko ijambo inyenzi yakoreshaga muri za ‘Discours’ ashinjwa ritashakaga kuvuga Abatutsi.


Mu kwisobanura kwe, yakoresheje ibitabo by’abalimu ba Kaminuza, ibitabo by’abanyamategeko n’izindi nyandiko zitandukanye yari yitwaje.


Mugesera yavuze ko ijambo ‘INYENZI’ yarivugaga ashaka gusa kuvuga abanyarwanda bari barahunze igihugu, ati “Ni rimwe mu mazina biyise kuva muri za 1959”.

Iri zina avuga ko ngo barihuriragaho n’ababateraga inkunga b’Abagande bavuye mu gisirikare cya Uganda mu myaka yakurikiyeho.

Uko byagaragaye mu rubanza, Mugesera yafashe umwanya munini ashaka kumvikanisha ko INYENZI yavugaga atari abatutsi. Ariko ntiyigeze agaruka kubyo gutema amajosi no kuzohereza muri Abisiniya ziciye muri Nyabarongo, nubwo izo nyenzi we avuga zari muri Uganda.

Mugesera yavuze ko “Interahamwe” yari ‘Organisation’ y’urubyiruko rw’abahutu n’abatutsi bari mu ishyaka rya MRND igihe yari mu bakuru baryo. Ibi ngo ninabyo uwitwa Kajuga Robert (avuga ko yari umututsi) yasobanuriye umunyamakuru w’umuzungu witwa Jean Hèlene nkuko yabyerekanye mu nzandiko.

Dr Mugesera ati “ Sinjye washinze Interahamwe. Ariko nanone ni nk’uko bavugaga ‘Abakombozi’ ba PSD.”

Usibye ijambo INYENZI, uyu mugabo w’umuhanga mu iyigandimi yafashe umwanya asobanura kandi ijambo INTERAHAMWE, agerageza kwerekana ko kuba ubushinjacyaha bukoresha ijambo ‘INTERAHAMWE’ kuri we ngo atabibona nk’icyaha.

Mugesera ati “ biva ku ijambo gutera. Abanyarwanda tuvuga ngo Gutera ibishyimbo, gutera umupira, gutera amagi n’ibindi kuvuga ko abantu batera hamwe rero ndumva atari icyaha muri ‘dicours’ zanjye.”

Yisobanura yavuze ko ibyo yavugaga byose atari agamije ko abantu bica abandi. Ati “ Nize amashuri menshi, ariko nta mwanya ukomeye nigeze mbona muri Leta, nize kugirango nigishe abana b’u Rwanda n’ab’ibindi bihugu, sinize ngo nigishe kwicana.”

Ubushinjacyaha mu gihe Mugesera yireguraga, bwagaragaje impungenge z’uko yaba ari gufata umwanya asobanura amagambo y’ikinyarwanda mu buhanga bwe, aho kwiregura ku byaha bitanu ashinjwa.

Mugesera yavuze ko ‘atagiye Hors-sujet’ ko mbere yo kwiregura ku byaha yagombaga kubanza kwisobanura ku magambo yakoresheje muri Discours ze kuko ngo abona ariyo zingiro ry’ikibazo.

Kugeza amasaha yagenwe arangiye, Mugesera yari agihawe rugari ngo yisobanure. Abacamanza bategetse ko ku munsi w’ejo kuwa 22 Mutarama Mugesera azongera akumvwa akomeza kwisobanura ku byaha aregwa birimo gutegura umugambi wa Genocide, gukangurira gukora Genocide, ubufatanya cyaha cya Genocide kubiba u rwango rushingiye ku moko, gutoteza no kwibasira inyoko muntu, byose yakoreye mu mvugo. via Umuseke
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment