Ejo ku Cyumweru ku itariki 13 Mutarama , Polisi ikorera mu Karere ka Huye yataye muri yombi umugabo witwa Deo Bicumu ufite imyaka 38 y’amavuko uyu akaba akekwaho kwica mugenzi we Mathias Rwabukumba ufite imyaka 91 amwiciye mu cyumba babanagamo mu kigo cyita ku batishoboye Saint Joseph cy’ababikira kiri mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye.
Bicumu yemeye kuba ariwe wishe Rwabukumba babanaga mu cyumba. Akaba avuga ko yamwishe nyuma y’amakimbirane bari bagiranye bari mu cyumba mu masaha ya saa tatu z’ijoro. Uyu akaba yaramwicishije inkoni yamukubise mu mutwe kugeza ubwo ashizemo umwuka. Bicumi akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Huye.
Polisi yahise ifata Bicumu wari wakoze icyo cyaha. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo, Superintendent Hubert Gashagaza akaba yasabye ubuyobozi by’icyo kigo gushyiraho amategeko agenga abantu bose bafashwa mu kigo.
Aha yagize ati : Ni inshingano z’ubuyobozi bw’ikigo kumenya abo bafasha n’uko bateye haba mu myitwarire mu ngeso bakanabamenyesha ibyo babujijwe gukora mbere yo kubakira kugirango habeho kwirinda ibyago nk’ibi byabaye.
Superintendent Gashagaza yanibukije abaturage muri rusange kureka umuco wo kwihanira ahubwo bagaharanira gukemura ibibazo byabo mu mahoro aho bibananiye bakiyambaza inzego zishinzwe umutekano.
Ibi bikaba bibaye nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda ifashe iya mbere mu gufata ingamba zo kurwanya ibyaha birimo amakimbirane mu miryango aho yahuguye abaturage mu kuhana hana amakuru n’inzego z’umutekano no kwirindira umutekano barara irondo kugirango babe muri sosiyete izira ibyaha.
Bicumu naramuka ahamwe n’icyaha akazahanishwa igifungo cy’imyaka 10 kugera kuri 15 . Nibigaragara ko yabikoze yabigambiriye akazahanishwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo y’i 151 iri mu itegeko rihana ibyaha mu Rwanda.
Umuryango
0 comments:
Post a Comment