Bang Media

Shakisha

Ibanga ry'Ubufaransa muri Genocide yo mu Rwanda

Mu gihe ingabo z’Ubufaransa ziri mu mirwano mu gihugu cya Mali, aho zifasha ingabo z’iki gihugu kurwanya abarwanyi b’intagondwa z’aba islamu zigaruriye hafi ½ cy’igihugu, hari menshi mu makuru avugwa ko yapfukiranwe , gusa ngo akaba akeneye ubusesenguzi bwimbitse.

Ikinyamakuru La Liberation ku rupapuro rwacyo rw’ibanze gifite ifoto igaragaza abasirikare babiri b’Ubufaransa bari batuye mu Rwanda mu mwaka wa 1994.


Umwe muri abo basirikare ni Alan Didot wari ushinzwe itumanaho, na mugenzi we Rene Maïer wakoraga mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha.

Aba basirikare bombi bari bamwe mu batozaga ingabo z’igihugu cy’u Rwanda icyo gihe. Amakuru kandi avuga ko aba basirikare bombi bari bashinzwe ibijyanye n’itumanaho hagati ya Ambasade y’Abafaransa mu Rwanda n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe, kiri hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe.

Ifoto imwe muri izi zigaragara ku rupapuro rw’ibanze rwa la Liberation igaragaza Didot umwe muri abo basirikare , aseka afatanye n’umugore we Gilda ku rutugu. Umutwe w’iyi nkuru ya La Liberation ukaba ugira uti : “ibanga ry’abafaransa.”

Inkuru y’urupfu rw’aba basirikare babiri ndetse n’umugore w’umwe muri bo isa n’aho itangaje nk’uko ikinyamakuru The Guardian dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Urupfu rw’aba bafaransa rwabaye ari kuwa Gatanu tariki ya 08 Mata 1994, gusa isaha rwabereye ntizwi. Aha hari nyuma gato y’uko indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal irasiwe. Imirambo y’aba bafaransa yashyinguwe mu busitani bw’urugo umwe muri bo yabagamo, aho yaje kuvannwa n’ingabo z’Ababiligi zari muri UNAMIR, zibisabwe n’ubuyobozi bw’ingabo z’ Ubufaransa.

Ubuyobozi bukuru bw’ingabo z’Ubufaransa mu gikorwa cyo kuvana burundu ingabo zabwo zabaga mu Rwanda, zasabye ingabo z’Ababiligi, kuvana iyo mirambo aho yari yajugunywe, hanyuma iyo mirambo ikoherezwa mu Bufaransa inyuze I Bangui muri Centrafrica, aha ari naho havugwa ko handikiwe impapuro mpimbano z’urupfu rw’aba bafaransa.

Nk’uko umuvandimwe wa Gilda wari umugore wa Didot ari we Gaëtan Lana abitangaza, ngo ababyeyi be basuwe ubugira kabiri n’abayobozi b’Ubufaransa, aba bayobozi ngo bakaba barabasabye gusinya impapuro zavugaga ko batagomba kugira icyo babaza ku rupfu rw’umukobwa wabo.

Kuva kandi mu 1998 ubwo ingabo z’igihugu cy’ubufaransa zatangira kuvugwaho uruhare mu marorerwa yabereye mu Rwanda, amakuru avuga ko ngo nta kintu Leta yigeze ivuga ku rupfu rw’aba basirikare ndetse n’uriya mugore, gusa ngo ubuyobozi bw’ingabo z’ubufaransa bukaba bwaragiye buvuga ko baba barishwe na FPR yarwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda mu gihe cy’urupfu rwabo.

La Libération mu nyandiko yacyo yo mu cyumweru gishize yari yagarutse cyane ku ihimbwa ry’impapuro z’urupfu rw’aba bafaransa, aho rumwe muri izo mpapuro rw’uwari ushinzwe kurwanya ibyaha Rene Maïer rugaragara ko rwanditswe kuwa 13 Mata 1994 rwanditswe n’umusirikare w’umuganga w’umufaransa wabaga I Bangui, uru rupapuro rukaba rugaragaza ko uyu musirikare yishwe tariki ya 06 Mata 1994 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro, ngo yishwe n’isasu ryari riyobye.

Iyi tariki ikinyamakuru La liberation kivuga ko kitayemera, kuko ngo hari amakuru avuga ko Rene Maïer yahamagaye umuryango we mu Bufaransa kuwa 07 Mata 1994, ndetse na mugenzi we Didot akaba yarahamagaye abo muryango we bukeye bwaho, abahumuriza ngo ntibagire ubwoba.

Icyo ikinyamakuru La Liberation cyavugaga mu nyandiko yacyo yo mu cyumweru gishize cyari uko Dr Michel Thomas, w’umufaransa wabaga I Bangui muri Centrafrica yasinye ku mpapuro z’urupfu, gusa ngo izi mpapuro zikaba ari impimbano.

Uyu muganga ubwe yivugira ko ngo ataba yarasinye kuri izi mpapuro, akavuga ko ndetse ngo na kasha yatewe kuri izo mpapuro nayo ubwayo ngo yari impimbano.

Ibi byose uyu muganga ngo yabiganiriye n’umucamanza Marc Trévidic mu kiganiro bagiranye aho yakoraga ubushakashatsi ku waba yararashe indege ya Habyarimana.

Mu nkuru ya La Liberation yo mu cyumweru gishize, iki kinyamakuru kikaba cyaravugaga ko bishoboka ko urupfu rw’aba bafaransa hari aho rwaba ruhuriye n’iraswa ry’indege ya Habyarimana.

Aha la Liberation kivuga ko wenda aba basirikare baba baratangaje amakuru nyayo y’igihe indege y’uyu muperezida yari kugerera ku kibuga cy’indege I Kanombe, cyangwa se ngo bakaba barumvise imigambi y’abarashe iyi ndege mbere y’uko iraswa.

Uruhare rw’ingabo z’Ubufaransa mu marorerwa yabereye mu Rwanda mu 1994 na nubu rusa nurutaragaragara neza. Ikinyamakuru La Liberation gifite intego yo gukomeza gucukumbura neza urwo ruhare. Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yahitanye abatutsi basaga miliyoni, gusa na nubu imbarutso yayo nyayo ikaba itavugwaho rumwe.

Sources: Liberation
                The Guardian

via Umuryango.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment