Bang Media

Shakisha

Ifoto Isekeje ya Robert Mugabe Irimo Gufatisha Benshi

Ifoto isekeje ya Perezida Robert Mugabe yambaye ubusa yashyize mu kaga umugore ukiri muto wo mu gihugu cya Zimbawe aho ubu ari mu maboko y’abashinzwe umutekano kubera iyo foto ndetse kubera yagiye ikwirakwizwa hifashishijwe telefone ngendanwa.
Shantel Rusike w’imyaka 20 ari mu maboko ya Polisi y’igihugu cya Zimbabwe aho akurikiranyweho gukwirakwiza ifoto ya Perezida Robert Mugabe yambaye ubusa nyuma yaho yagiye ayikwirakwiza ku nshuti ze.
Uyu Rusike yafashwe n’inzego z’umutekano mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 aho ubu byitezwe ko agomba kujyanwa mu rukiko kubera iyi foto igaragaza Perezida Mugabe yambaye ubusa ndetse bigaragara ko yahindutse umuntu ukuze cyane ndetse unanuste bidasubirwaho.
Uyu mukobwa akaba akurikiranyweho icyaha cyo guharabika no gutuka(gusebya) Perezida wa Repubulika wa kiriya gihugu.
Iyi  foto irabamara Zimbabwe
Iyi foto igaragaza Perezida Mugabe yambaye ubusa yatangiye gukwirakwiza bwa mbere mu gihe cy’isabukuru y’imyaka 81 mu mwaka wa 2011 ariko ubu ikaba yarakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga. Kuri iyi foto handitse ho ngo “Happy 87th Birthday (Operation Matibili).”
Kuri uyu wa gatanu akaba aribwo uyu Rusike ushinjwa kuyikwirakwizwa azajyanwa mu nkiko.
Hari n’abandi bagiye bafatwa bazira amafoto nkaya bagiye basanganwa mu ma telefone ngendanwa yabo.
IMBERE
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment