Bang Media

Reba Video

Shakisha

Imyagaragambyo yo Kurwanya Ruswa i Kampala



Amakuru dukesha BBC avuga ko abantu bakwiriye imihanda yo mu Mujyi wa Kampala, bitwaje inyandiko z’amabara y’umukara.

Bari bitwaje kandi amafoto y’abantu basa n’abashonje, bakavuga ko ibyo byose ari ingaruka za ruswa irangwa mu bakozi ba Leta.

Mu bakoze imyigaragambyo ngo barimo abantu bakomeye nk’uwigeze kuba Musenyeri mukuru wa Diyoseze ya Kampala Isaac Niringiye.

Abagize amashyirahamwe arwanya ruswa muri Uganda nibo bateguye imyigaragambyo bavuga ko buri wa mbere bazajya bambara imyenda y’umukara bakanategura ibikorwa nk’ibi.

Ikibazo cya ruswa muri Uganda cyatangiye kuvugisha abatari bake kuva aho hasohokeye ibyegeranyo mu mwaka ushize byerekana inyerezwa rikomeye ry’amafaranga ava mu misoro y’abaturage, no mu mfashanyo z’amahanga.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego