Bang Media

Reba Video

Shakisha

Jimmy Savile,Umunyamakuru wa BBC yasambanyije abagore n’abakobwa barenga 300


Jimmy Savile yamenyekanye cyane muri UK nk’umunyamakuru wa BBC, ariko kuri uyu wa 11 Mutarama nibwo Police yagaragaje uburyo yahohoteye abakobwa n’abagore bagera kuri 450 mugihe cy’imyaka 60.
Abo yasambanyije ahohoteye baramugarutse nyuma y'urupfu rwe


Icyegeranyo cyasohowe na Police kivuga ko Savile yasambanyije ku ngufu (Rape) abagore 34.

Iki cyegeranyo kivuga kandi ko hari abantu b’igitsina gore bagera kuri 450 bose bavuga ko bamwe yabasambanyije abandi yabahohoteye bishingiye ku gitsina.

Ikirenzeho ni uko 85% byaba ngo bari hagati y’imyaka 16 na 18. Ikindi cyisumbuye kuri ibi ni uko abo yasambanyije cyangwa yahohoteye ngo yabikoreye ku nzu za BBC aho ikorera hatandukanye muri UK hafi hose.

Iki kintu cy’ubusambanyi ku hakorera BBC, ndetse n’ingaruka z’ibyo Savile yakoze biri mu byatumye George Entwistle wari umuyobozi mukuru wa BBC yegura ku mirimo ye mu minsi ishize.

Uyu mugabo yitabye Imana mukwezi kwa 10 umwaka wa 2011 afite imyaka 84, mu gihe cy’ipfa rye Police yari yaranditse ibyaha yarezwe 214 byose byerecyeranye n’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore n’abana b’abakobwa cyane cyane.

Ibi byaha ngo yabikoze ahanini hagati ya 1955 na 2009, kuko imyaka ibi mbere y’ipfa rye mu 2009, hari umugore w’imyaka 43 wareze kuri Police ko hari umusaza washatse kumufata ku ngufu mu kabari, baza gusanga ni Jimmy Savile wari ufite imyaka 82 ariko ubushake akiri bwose.

Peter Spindler umupolisi watangaje iyi raporo kuri uyu wa mbere yavuze ko Savile yayogoje kandi yakojeje isoni igihugu kuko ngo no mubo yasagariye harimo umwana w’umukobwa wari ufite imyaka umunani gusa.

Kuva ibye byatangira kuvugwa cyane mu mpera z’umwaka ushize, abagore 600 baregeye Police ko mu gihe yariho nabo yabahohoteye, police yasanze nibura 450 aribo bari bafite ishingiro.

Keir Starmer ukuriye ubushinjacyaha we akaba yavuze ko asabye cyane imbabazi mu izina ry’ubushinjacyaha ko uyu mugabo wari warigize ‘Gashyende’ atigeze atabwa muri yombi ngo aryozwe ibyo byaha.

Jimmy Savile witwazaga ubwamamare bwe ibyo akoze bigahishirwa, yahohoteye kandi abagore bari abarwayi mu bitaro bitandukanye aho yajyaga kubafasha nk’umukorera bushake.

Mubo yafashe ku ngufu harimo abo yafatiye no kuru Television Center ya BBC i Londres, hagati ya 1965 na 2009.

Bamwe ngo yabasambanyirije muri Studios, abandi munzu biteguriramo, abandi mu modoka ye itunganya amashusho nk’uko ubuhamya butandukanye bubigaragaza.
Uwo mukobwa uhishe isura ubu ari mu bari kwemeza ko yamusambanyije we nta bushake abigizemo

Uwo mukobwa uhishe isura ubu ari mu bari kwemeza ko yamusambanyije we nta bushake abigizemo

Yari afite ikiganiro cyamamaye yise “ Jim’ll Fix it” aha ngo yahafatiraga utwana twinshi tw’udukobwa, icyo gihe twamwandikiraga twifuza ko adufasha mu bibazo bitandukanye by’urukundo mu gihe cyabo.

Ibi byaha byo guhohotera igitsina gore uyu mugabo wapfuye yabikoreye mu mijyi irenga 30 muri UK nkuko raporo ya Police ibigaragaza.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego