Bang Media

Shakisha

Niba Utumura ku Agatabi Uratumure uri Menge

Abanywi b’itabi batari becyeya bemeza ko kunywa itabi bibongerera akanyamuneza ndetse rikanabavura umunaniro wo mu mutwe(stress) ariko siko bimeze kuko itabi ryongera stress nubwo nicotine iba mu itabi ishobora gutera benshi gukeka ko itabi ryakemuye ibibazo bya stress.

Benshi bibwira ko kunywa itabi bishobora kugabanya umunaniro

Abanywi b’itabi akenshi bakubwira ko barinywa kugirango akanyamuneza kiyongere ndetse bumve umunaniro ugabanutse. Mu nyandiko dukesha urubuga rwa interineti rwa e-sante.fr, Dr Catherine Solano, yemeza ko itabi ridakura umunaniro mu muntu ahubwo rimwongerera gucika intege kuko ku banywi b’itabi gucika intege byikuba inshuro 5.5 mu gihe kuba bahangayika byo byikuba inshuro 15 ugereranije n’abatarinywa.

Impamvu abarinywa bakeka ko ribavura umunaniro(stress) ni ukubera nicotine igerageza kubarinda kumva ko hari icyo bakeneye ariko mu by’ukuri ni nk’umutego.

Akenshi abanywa itabi mu gihe bafite stress baba bifuza kugira imbaraga bakoresha

Akenshi umuntu ufite stess, aba yifuza uburyo bwo kuyisohora muri we akoresheje cyane cyane imbaraga yibitsemo. Mu kuyohereza rero mu bushobozi bwo gusenya itabi(igihe urinywa) ushobora gushaka uko wahekenya shikarete(chewing-gum) aho kugirango wumve ko wasenya itabi ba ariyo usenya.

Akenshi abanywa itabi mu gihe bumva bafite stress baba bashaka kurwanya ubwigunge

Hari uburyo bundi bwo kurwanya ubwigunge muri wowe, gusura inshuti yawe, guhamagara kuri telephone umuntu ukunda cyangwa kureba uburyo wahura n’abandi bantu ukirinda kwigunga.

Hari n’ubwo abarinywa baba bumva bashaka kwituriza ariko birashoboka ko wakumva uturirimbo dutuje umutuzo ukagaruka muri wowe.

Abanywi b’itabi baba bafite ibyago byo kwiyahura kurusha abatarinywa

Nk’uko iyo nyandiko dukesha urubuga rwa internet rwa e-sante.fr ibivuga, abanywi b’itabi batarenza amasigara 25 ku munsi baba ibyago byabo byo kwiyahura byikubye kabiri iby’abatarinywa mu gihe abanywa amasigara arenze 25 ku munsi ibyago byabo byo kwiyahura byikuba inshuro enye ugereranije n’abatarinywa.

Inama ku wifuza kurwanya stess akoresheje uburyo nyabwo butari itabi

Kurwanya stess ukunda gusanga bigora buri wese uretse n’abanywi b’itabi gusa. Nk’uko Dr Catherine akomeza abivuga, ibanga rya mbere ryo kurwanya stress ni ukumenya aho ikomoka.

Menya icyateye iyo stress kuko ushobora kuba uri mu bihe by’ibizamini ugasanga uri guhitamo gutumagura agatabi ugirango wihe akaruhuko. Niba ari uko bimeze shakisha ubundi buryo bwo kuruhukamo butari ugutumagura agatabi.

Shaka ikindi cyakuvura kitari kunywa itabi. Kuba ushobora kubona ikindi cyakuvura iyo stress birashoboka cyane. Gukora siporo byirukana cyane umunaniro nkuwo. Singombwa siporo ikaze kuko n’imyitozo mito mito ishobora guhashya iyo stress utarinze kwifashisha itabi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment