Bang Media

Shakisha

Nyiragasigwa Francoise yafatanywe udupfunyika 1 115 tw’urumogi



Kuri Station ya Police ya Muhoza hafungiye umugore witwa Nyiragasigwa Francoise w’imyaka 33 y’amavuko wafatiwe mu mujyi wa Musanze, akekwaho gutwara udupfunyika tw’urumogi  1115 yari akuye I Rubavu atujyanye mu mujyi wa Kigali. Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu ntara y’amajyaruguru Supertandent Francis Gahima avuga ko Polisi y’ igihugu yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge ifatanyije n’abaturage. 

Uyu Nyiragasigwa Francoise ukekwaho gutunda no gucuruza urumogi , akomoka mu kagari ka Nyamirambo mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba .  Nkuko abyivugira ngo yafatanywe urwo rumogi arwambariyeho muri Colan. Avuga kandi ko yari aruvanye I Rubavu arujyanye  mu mujyi wa Kigali aho yari azahembwa amafaranga ibihumbi 5000.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’Umugenzacyaha mu ntara y’amajyaruguru Supertandent Francis Gahima  mu kiganiro na Radio Rwanda ahamya ko Polisi y’ igihugu yahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge kubera ingamba zihamye zafashwe.

Tubabwire ko gutunda, kubika ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge ibi ari icyaha gihanwa n’amategeko mu gihugu cy’u Rwanda. Uhamwe n’icyi cyaha akaba ahanishwa gufungwa kuva ku mwaka kugeza ku myaka 3 ndetse no gutanga ihazabu kuva ku 50,000 kugeza 500,000 frw.

Orinfor
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment