Bang Media

Reba Video

Shakisha

Nyuma yo Gufatwa n'Inkongi y'Umuriro Radio Isanga Star yongeye kumvikana kuri FM

Aldo Havugimana umuyobozi wa Radio Isango Star (uhagaze) na Mike Karangwa umunyamakuru kuri iyi Radio
Nubwo abakunzi b’iyi Radio batari biteguye ko igaruka ku murongo vuba, bijyanye kandi n’uko abayobozi bayo nyuma y’inkongi bari bemeje ko idahita igaruka ku murongo, ariko ngo nubwo bari batakaje byinshi bimwe mu byuma by’ibanze ntabwo byari byahiye.

Aldo Havugimana, umuyobozi wa Radio Isangoyemeza ko bitaboroheye na gato gusubizaho Radio mu gihe gito cyane kuko byabasabye guhindura aho yakoreraga kugirango ibashe gusubiraho.
Nubwo Radio yumvikana ariko imiromo yotunganya ibyuma iracyakomeza

Nubwo Radio yumvikana ariko imiromo yo gutunganya ibyuma iracyakomeza

Radio Isango Star iravugira ubu aho yabanje gukorera mbere yo kwimukira mu nyubako iri muri Saint Paul. Aho iri kuvugira ubu akaba ari mu mujyi wa Kigali hagati hafi ya KCB ku muhanda ugana kuri Ecole Belge, aha ninaho yabanje gukorera.

Mu gitondo cyo kuwa gatandatu kuya 12 Mutarama 2013, nibwo ahakoreraga Radio Isango Star 91.5 FM hafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi bikangirika, nyuma y’amasaha atagera kuri 48 yongeye kuvuga mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Sunday Night kiba buri cyumweru nijoro.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego