Bang Media

Shakisha

Nyuma yo gutabwa mu musarani, aracyahumeka

Mu karere ka Nyagatare umwana w’umuhungu uri mukigero cy’umwaka umwe, yatawe mu musarane mu ijoro ryo kuwa 27 ukuboza 2012, gusa umugizi wa nabi wakoze ayo marorerwa akaba kugeza ubu yaraburiwe irengero. Nyuma yo gutabarwa n’abaturage ndetse n’umubyeyi  w’umugiraneza akamujyana kwa  muganga, ubu ameze neza kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga buratangaza ko bugiye kumushakira ubufasha bwihutirwa.
 
Mu rukerera rwo kuwa 27 ukuboza 2012, mu musarane wo murugo rw’umuturage witwa Nyirampana Eveline  utuye mu murenge wa Rwimiyaga akagali ka Nyendo, hatawe umwana  w’umuhungu  uri mu kigero cy’umwaka 1 nk’uko bitangazwa na muganga. Gusa bivugwa ko hari hashize amaezi atatu uyu murutage atahaba.

Nyuma yo kubura uwa bafitanye isano uyu mwana yahawe izina rya Manirakiza akaba yaryiswe kubufatanye bwa muganga n’umubyeyi  w’umugiraneza witwa Mukarurinda Felecite  wiyemeje kumwitaho ubwo yakurwaga mu musarane. 

Bashimiraho yavani  umwe mu baturage bumvise uyu mwana arira avuga ko babanje kwibwira ko ari uw’umuturanyi, gusa mu gukurikirana aho yatakiraga bagasanga ari mumusarane.
Umujyanama w’ubuzima wo mu mudugudu wa  nyamirama ariwe  Uwamurera domina  avugako uyu mwana yari ameze nabi  cyane nyuma yo gukurwa mu musarani.

Mukarurinda Felecita wiyemeje kwita kuri uyu mwana avuga ko we nta bushobozi afite buhagije bwo kuba yamurera, ngo kuko uretse  ikibanza atuyemo nta n’isambu agira bityo akaba akeneye ubundi bufasha bwakomoka mu nzego zimusumbije ubushobozi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rwimiyaga bwo butangaza ko kugeza ubu uwakoze ayo marorerwa yaburiwe irengero gusa iperereza rikaba rigikomeje, kugira ngo uwaba yarashatse kuvutsa  uyu mwana ubuzima, yaba umubyeyi we cyangwa undi muturage wese abe yatabwa muri yombi agakurikiranwa n’amategeko. Buvuga ko kandi icyihutirwa ari ukubanza  kurushaho kwita ku buzima bwe bihagije.
Twababwira ko mu rwego rwo kwita ku buzima bw’uyu mwana, ubuyobozi bukomeza buvuga ko bugiye kumwishyurira ubwisungane mu kwivuza.-Orinfor
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment