Bang Media

Shakisha

Perezida Assad wa Syria Yavuze Ijambo

Mw'ijambo rye ryambere yavugiye kuri television rigahita uwo mwanya kuva mu kwezi kwa gatandatu, Prezida Bashar al-Assad wa Syria yongeye kurega abarwanya ubutegetsi bwe ko ari abaterabwoba b'abanyamahanga.

Prezida Assad kandi yatanze icyo yita inzira y'igisubizo cya politike cyarangiza intambara mu gihugu cye.

Iryo jambo yarivugiye mu nzu bakiniramo ikinamico y'i Damasiko ku murwa mukuru aho abantu benshi bari bahari bamukomeraga amashyi.

Yavuze ko iyo nzira yabamo gutegura inama y'igihugu yo kwumvikanisha abanyasyria harimo no kwandika itegeko nshinga rishya.

Ariko yavuze ko adashobora kugirana imishyikirano n'abo yise ibikoresho by'abanyaburayi.
Benshi mu batavuga rumwe nawe bamaganye iryo jambo bavuga ko ntakirimo gifatika.

Inkuru irambuye mu rurimi rw'icyongereza hano
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment