Bang Media

Reba Video

Shakisha

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Kim Sung Hwan

U Rwanda na Korea y’Epfo ngo bigiye kurushaho gufatanya mu bikorwa bigamije kubunga bunga amahoro n’umutekano ku isi.

Ikindi kandi ngo bizakomeza ubufatanye byari bisanganywe mu ikoranabuhanga n’iterambere rishingiye ku ishoramari n’iterambere ry’inganda.

Ibi byatangajwe na Ministiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo nyuma yuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Korea y’Epfo Kim Sung-Hwan.

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakira muri Village Urugwiro ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Korea y’Epfo Kim ari kumwe na Minisitriri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo batangaje ko ibihugu byombi byiteguiye kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye.

Ministiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu byombi muri uyu mwaka byatangiye inshingamo nshya zo kuba abanyamuryango badahoraho mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi. Korea y’Epfo n’u Rwanda rero bikaba byiteguye gufatanya mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi.

Ati: “Mu kwezi kwa kabiri Korea izaba ishinzwe ibikorwa by’amahoro ku baturage u Rwanda narwo ruzafata izo nshingano mu kwezi kwa kane, usanga akenshi ibikorwa by’umutekano muke bigira ingaruka cyane ku baturage kurusha abasirikare. Tukaba rero tuzifatanya nk’ibihugu bishyashya muri ka kanama dusangira ibitekerezo kuri ibyo biganiro by’amahoro…ariko tunifuza ko abaturage batakomeza kurengana muri izi ntambara zo hirya no hino ku isi…”.

Uretse ibi kandi ngo ibihugu bya Korea y’Epfo n’u Rwanda bizakomeza kurushaho gufatanya mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ishoramali ndetse n’iterambere ry’inganda.

Minisitri w’ububanyi n’amahanga n’ubucuruzi wa Korea y’Epfo Kim yavuze ko ibyo bifite aho bihera kuko ibihugu byombi bizuzuza uyu mwaka imyaka 50 y’ubufatanye.Yashimangiye ko ibyo nabyo ari bimwe mu byo baganiriye na Perezida wa Repubulika.

Yagize ati: “Twebwe nk’ishuti z’u Rwanda uyu mwaka turizihiza imyaka 50 y’ubufatanye hagati yacu n’u Rwanda, kandi turarushaho kwagura no gushimangira ubufatanye hagati yacu n’u Rwanda cyane cyane mu ikoranabuhanga, iterambere ry’icyaro n’ibijyanye n’amasomo ashingiye ku bumenyi-ngiro”.

Minisitiri Kim Sung yavuze ko banaganiriye uburyo noneho bashyira mu bikorwa amasezerano ajyanye no kurengera ishoramali ku buryo bizarushaho kureshya abashoramari bakomeye bo mu gihugu cye cya Korea y’epfo.

Orinfor ivuga ko kugeza ubu igihugu cya Koreya y’Epfo gitera inkunga imishinga itandukanye mu Rwanda ijyanye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga, amajyambere y’icyaro, kandi icyo gihugu kikaba cyakira abanyarwanda bajya kwiga amasomo ajyanye n’ikorabuhanga ku nzego zihanitse.

Uyu mu Minisitiri akaba yakomereje urugendo rwe mu bihugu bya Kenya, Ethiopia na Maroc.

Foto: Urugwiro Village
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego