Bang Media

Shakisha

Radio Isango Star Yafashwe n'Inkongi y'Umuriro

Abakozi ba Radio Isango Star bemeza ko iki kibatsi cy’umuriro cyavuye ku ntsinga z’amashanyarazi zakoranyeho (court circuit) bivuye mu gisenge cy’iyi nzu bityo umuriro wahise waduka ako kanya.
N’ubwo habaye ubutabazi bwa Polisi inkuta ndetse na bimwe mu bikoresho by’iyi radiyo byangiritse by’umwihariko ibikoresho bikozwe mu mbaho nk’intebe n’amaze byangiritse.

Iyi Radiyo ubusanzwe ivugira ku murongo wa 91.5 FM ikunzwe by’umwihariko mu bakiri bato mu Rwanda.


Uwashinze Isango Star, Mugabo Justin yavuze ko iyi mpanuka yaba yaturutse ku buryo intsinga z’amashanyarazi zigeza umuriro muri iyi nzu zari zimeze.

Aganira n’itangazamakuru Mugabo yagize ati "Turaza kongera twicare ku buryo dushobora kuba twatangariza abantu igihe dushobora kongera kumvikana, ariko icyo nakubwira mu minsi ya vuba turaba tumvikana kumvika.”

Kugeza ubu, ntiharamenyekana agaciro k’ibyangiritse mu iyi nkongi, gusa hahiye studio ebyiri n’icyumba cy’abanyamakuru bakoreramo.

Radio Isango Star, ni radiyo yigenga yatangiye tariki 31 Ukuboza 2009, kugeza ubu ikaba ifite abakozi bagera kuri 30.

Ni ubwa mbere mu Rwanda mu minsi ya vuba yabaye ikibazo nk’iki cyo gushya kw’inzu y’itangazamakuru.
Kugeza ubu iyi Radiyo  nta bwishingizi ku nkongi y'umuriro yari ifite
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment