Bang Media

Reba Video

Shakisha

Rwamagana : Umugabo ari maboko ya Polisi kubera gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4

photo internet
Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana yataye muri yombi umugabo witwa Muhamed Urimubenshi ukurikiranyweho gufata ku ngufu umwana w’imyaka ine. 

Polisi ikaba ivuga ko uyu mugabo afata uwo mwana w’umukobwa utavuzwe mu mazina ku mpamvu z’ubuzima bwe bwite,yamusanze aho yakinaga n’abandi bana bakina kwihisha mu kagari ka Karambi , umurenge wa Rubona. Urimubenshi ngo yagiye akurikiye uyu mwana aho yari agiye kwihisha ari nabwo yahitaga amufata ku ngufu. Nkuko Polisi ikomeza ibivuga.

Kugirango Urimubenshi afatwe ngo nyina w’umwana yamusanze mu gihuru ari naho yafatiye umwana ahita ahamagara abaturanyi bamufashije kubimenyesha Polisi. Ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nzige.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba , Supt Benoit Nsengiyumva yanenze icyo gikorwa yise icy’ubunyamaswa anavuga ko abantu nk’abo badakwiriye kuba mu muryango Nyarwanda
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego