Bang Media

Shakisha

Sydney-Ubwiherero bugiye guhindurwa

Resitora nshya yo mu mugi wa Sydney mu gihugu cya Australie, izwiho guteka mu buryo bw’abafaransa, nyuma yuko ibisabwe, yemeye guhindura ubwiherero bw’abagabo (urinoirs) bwayo ubusanzwe bwari bukoze mu gishushanyo cy’umunwa y’umugore.

Ubwiherero bugiye guhindurwa

Ubu bwiherero bw’iyi resitora bukaba bwarashushanyijwe n’umunyabugenzi w’Umuholandi witwa Meike van Schijndel.Uretse kumera nk’igishushanyo cy’umunwa w’umugore, ubu bwiherero bukaba busize ibara ry’umutuku rishushanya ibirungo abagore bakunda gushyira ku minwa.

Nkuko byagaragajwe n’umuvugizi w’iyi resitora, Ananas Bar and Brasserie ubuyobozi bwayo bukaba busaba imbabazi uwariwe wese ubu bwiherero bwaba bwarateye gucumura aho yagize ati : Tubabajwe kandi dusabye imbabazi umuntu wese waba yarumvise ko acumujwe n’ubu bwiherero.

Ibi bikaba bibaye nyuma yuko abantu batandukanye babyamaganye bagaragaza ko iki gikorwa ari ugutesha agaciro igitsina gore aho bagaragazaga umunwa wabo nk’uwo gushyiramo imyanda y’abagabo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment