Bang Media

Reba Video

Shakisha

U Rwanda rwinjiye mu kanama ka Loni Gashinzwe Umutekano




U Rwanda rwatorewe uwo mwanya mu kanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku isi tariki ya 18 Ukwacyira, ku majwi 148 ku 192.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo ubwo u Rwanda rwatorerwaga uwo mwanya yari yatangaje ko gutorerwa uwo mwanya Ku Rwanda, ari ibintu rwari rwarifuje, avuga ko bizaba ari uburyo bwo kuvugira africa gukomeza kugaragaza imikoranire myiza hagati y ‘ibihugu bya afrika n’ ako kanama.
“Kujya muri aka kanama gashinzwe umutekano ku isi u Rwanda rwari rwarabyifuje kuva mbere. Rwaherukagamo mu gihe mu gihugu hari harimo hakorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Turifuza ko twakomeza gutanga umusanzu cyane cyane no kurinda amahoro ku isi twashyigikiwe n’ibihugu by’ umugabane wa Afurika yose kuba rero turi muri aka kanama tubyakiriye nk’uburyo bwo guha u Rwanda umwanya wo kuvugira umugabane wa afrika no gukomeza kugaragaza imikoranire myiza hagati y’aka kanama n’umugabane wa Afurika,” ibyo byavuzwe na Minisitiri Mushikiwabo.



Akanama k’umuryango w’abibumbye kagizwe n’ibihugu 15, ibihugu 5 gusa nibyo bifite icyicaro gihoraho aribyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), u Bufaransa u Bwongereza, u Burusiya n’u Bushinwa.
Ibindi bihugu 10 bisigaye byo bifite icyicaro kidahoraho kandi bigenda bisimburana buri myaka 2 hakurikijwe akarere biherereyemo.

Uyu mwanya u Rwanda rwatorewe muri aka kanama k’umuryango w’abibumye gashinzwe amahoro ku isi rwawusimbuyeho igihugu cya Afurika y’Epfo.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane, Umwanya mushya ushyizwe muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ; akaba azanakomeza guhagararira u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Umwanya Ambasaderi Eugene Richard Gasana yahawe wo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga Ushinzwe Ubutwererane, umwongerera imbaraga mu mirimo azaba ashinzwe mu guhagararira u Rwanda mu Kanama gashinzwe umutekano muri Loni, umwanya u Rwanda ruzamaraho imyaka ibiri.


Ambasaderi Eugene Richard Gasana ni muntu ki ?

Ambasaderi Eugene Richard Gasana, yahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, u Busuwisi, Australia, Bulgaria,u Burusiya, Hongiriya, Pologne , Repubulika ya Czech na Romania.
Yabaye umukozi uhoraho uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi, akorera n’imiryango mpuzamahanga nk’Umuryango Mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO) ; WIPO, UNHCR, ITU na WHO.

Ari umukozi muri ONU, Ambasaderi Gasana yatorewe kuyobora Komisiyo ishinzwe kubaka Amahoro (PBC), iryo shami kandi rikaba ryari rishinzwe no gushimangira amahoro arambye mu bihugu bivuye mu makimbirane.

Ambasaderi Eugene Richard Gasana yavukiye i Bujumbura mu Burundi ku wa kabiri Nyakanga 1962. Arubatse, akaba afite umugore n’abana batatu. Yize amashuri ya Kaminuza mu by’ubucuruzi n’amabanki muri University of Applied Sciences ya Cologne, no muri European Business School muri Maastricht mu Buholandi.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Urwego